Ruhango: hagiye gufatwa ingamba zo kunoza imitangire ya serivise
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buravuga ko bugiye guhagurukira ikibazo cy’imitangire ya servise, ibi ubuyobozi bubihagurukiye nyuma y’igihe gito ibiro bya minisitiri w’intebe, bifashe ingamba zo kugenzura imitangire ya service mu nzego zitandukanye zikorera imirimo yazo mu turere.
Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko mbere y’uko ibiro bya minisitiri w’intebe bikora igenzura ry’imitangire myiza mu karere abereye umuyobozi, ngo bagomba kubanza gukemura bimwe mu bibazo abaturage bagenda bagaragaza bahura nabyo mu mitangire ya serivise.
Bamwe mu baturage bakenera serivise mu bigo bitandukanye cyane cyane nk’ibitaro, amabanki, mu nzego zibanze n’ahandi, bavuga ko imitangire ya serivise ikiri hasi.
Abatanga service mu karere ka Ruhango, bo bavuga ko hakenewe imbaraga nyinshi mu guhindura imyumvire, ngo kuko hari igihe umuntu aza akugana yasanga service agukeneyeho adahise ayibona bikitwa imitangire mibi ya service.
Kanyindi Morin ahagarariye ishami rwa bank ya Kigali “BK” mu karere ka Ruhango, avuga ko hari nk’igihe umuntu aza ashaka inguzanyo ya bank, wamwereka ko hari ibyangombwa akibura, akagenda avuga ko imitangire ya serivise y’iyo bank ipfuye.
Ati “ murabona amabwiriza agenga inguzanyo za banki, aba asabwa kwitonderwa kugirango banki nayo itazagwa mu bihombo, bityo rero mu gukora ubushishozi umuntu akavuga ko ari serivise mbi umuhaye, abantu bakwiye gusobanurirwa neza nanone serivise icyo ari cyo”
Mu nama aherutse kugirana n’abayobozi b’uturere mu kweza k’ Ukwakira 2012, minisitiri w’intebe yasabye abayobozi b’uturere kwihutisha gahunda z’imitangire ya service myiza.






