Inyigo yo gukwirakwiza amazi meza n’isukura mu karere ka Ngororero yaratangiye
Inama yo kungurana ibitekerezo ku mushinga wo gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura mu karere ka Ngororero yahuje intumwa zaturutse muri minisiteri y’ibikorwa remezo no mu mushinga wa PNEAR ndetse n’abayobozi b’akarere, abashinzwe ubuhinzi, abashinzwe ubuzima na ba kanyamigezi mu karere ka Ngororero tariki ya 8/11/2011.
Muri ako karere hazasanwa imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kilometero 324, hazatunganywa amasoko 1385, hubakwe ibigega 134 byo kureka amazi y’imvura mu bigo bitandukanye n’utuzu tw’ubwiherero 107.
Mu ntego z’uyu mushinga harimo kuzamura ku gipimo cya 3% intego z’ikinyagihumbi mu byerekeye amazi meza mu cyaro naho ku birebana n’isukura umushinga uzayizamura ku gipimo kingana na 1% .
Uwo mushinga uzakorera mu turere dutatu (Gicumbi, Gakenke na Ngororero) ujyanye n’icyerekezo 2020 cya guverinoma y’u Rwanda. Biteganyijwe ko mu mwaka w’2020 Abanyarwanda bose bazaba baragejejweho amazi meza, ikornabuhanga mu kureka amazi y’imvura kugirango akoreshwe mu rugo no mu mirimo y’ubuhinzi rizaba ryasakaye mu cyaro n’inyubako z’ubwiherero zizaba zarakwirakwijwe hose mu ngo.
Isosiyete yo mu gihugu cya Gineya niyo yatsindiye isoko ryo gukora inyigo y’uko amazi meza n’isukura byagezwa ku baturage no gutegura ibitabo byo gutanga amasoko.
Uyu mushinga uzubahiriza amategeko agenga ibidukikije hirindwa ingaruka mbi wagira ku rusobe rw’ibinyabuzima rwo mu turere uzakoreramo.
Ernest KALINGANIRE