Abapolisi basaga 700 bari mu myiteguro yo kujya mu butumwa bw’akazi mu mahanga
Ikizamini cyo gutwara imodoka
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’umuryango w’abibumbye (UN) barimo gutoranya abapolisi bari mu rwego rwo hejuru “officers†bagomba koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga umutekano mu mahanga.
Mu kubatoranya harifashishwa ibizamini bitandukanye harimo; gusoma, kumva, kwandika, interview, gutwara ibinyabiziga no gufotora.
Supt. Ejide Ruzigamanzi, ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, avuga ko iri geragezwa ryatangiye tariki 19/01/2012 ryamaze iminsi ibiri gusa.
Tags for promotion: Rwanda police, preparations for UNAMID missions, peace keepingÂ
Muri interview
Assistant Superintendent Cosmos Anyan, ukuriye ishami rishinzwe kugarura amahoro mu muryango w’abibumbye “UNAMIDâ€, avuga ko gutaranya aba bapolisi nta ngorane n’imwe bahuye nayo kandi ko biteguye kuzabonamo abapolisi b’ingirakamaro muri kiriya gikorwa cyo kubungabunga amahoro.
AIP John Bosco Kagame ni umwe mu bapolisi bitegura kwitabira ubu butumwa. Avuga ko yiteguye kujya guharanira ishema ry’urwego akorera ndetse n’igihugu cye.