Guverineri w’intara y’iburasirazuba arasaba abaturage kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo bahura nabyo
Â
tariki ya 20 Mutarama,2012 Guverineri w’intara y’iburasirazuba hamwe n’abayobozi batandukanye barimo polisi n’ingabo basuye imirenge ya Nyarubuye, Mpanga, Nasho na Mushikiri mu rwego rwo gukemura ibibazo abaturage baba bafite.
Mu rwego rwa gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza Guverineri w’intara y’iburasirazuba Odette Uwamariya ubwo yasuraga abaturage yakemuye ibibazo bitandukanye bimwe muri ibyo bibazo byagarutsweho ahanini wasangaga bishingiye ku butaka, Guverineri akaba yasabye abaturage kuba aba mbere mu kwikemurira ibibazo n’abayobozi bakajya bayobora abaturage mu buryo bakemuramo ibibazo bafatanyije.
Umuyobozi w’akarere Protais Murayire yasabye abaturage ko baba aba mbere mu kuba inkingi yo kwikemurira ibibazo aho kubigeza mu buyobozi bwo hejuru keretse ikigaragara ko cyananiranye,akabasaba ko bajya bikemurira ibibazo bafatanyije n’inzego z’umurenge,kuko ngo nta miyoborere myiza yagerwaho mu gihe hari akarengane.
Ubuyobozi bw’ingabo na polisi nabwo bwasabye abaturage kuba aba mbere mu kwikemurira ibibazo cyane ko ngo ibibazo bishingiye ku rugomo n’ihohoterwa ahanini biterwa n’ababa banyoye ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga.
Guverineri w’intara y’iburasirazuba yarangije ashimira abaturage uruhare rwabo mu kwikemurira ibibazo baba bafite.