Nyamagabe: igikorwa cyo gutabara gifatwa nk’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge
 Abaturage batangiye gucukura imva ishaje
Abaturage bitabiriye igikorwa cyo gutabara kijyanye no gutaburura  imibiri hagamijwe ko itunganywa ngo izashyingurwe mu cyubahiro mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, baremeza ko icyo gikorwa kigaragaza intambwe imaze kugerwaho mu bumwe n’ubwiyunge nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge.
Abaturage bitabiriye ibyo bikorwa baratangaza ko ibi bituma bongera gutekereza ku bubi bwa Jenoside mu gihe ubuyobozi bw’uyu murenge bwo bugaragaza ko ibi bikorwa nk’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge.
Ku ruhande rumwe abagabo barataburura iyo mibiri, abagore bamwe baravoma amazi mu gihe bagenzi babo boza imibiri. Ku mva rusange enye, imwe imaze gukurwamo imibiri, hakaba hasigaye ebyiri mu gihe indi imwe yenda kurangira naho ahatunganyirizwa imibiri hakaba hamanitse imyenda myinshi yari yambawe n’izo nzirakarengane.
Ku ruhande rw’abacitse ku icumu, ngo ibi bikorwa koko bihuye n’inyito yo gutabara nk’uko bishimangirwa n’umuyobozi wa Ibuka muri uyu murenge, Kanamugire Venuste.
Kanamugire avuga ko abaturage babatabaye kuko kugeza ubu nta n’igikoresho barabura , ati “rwose harimo n’abagore badufasha koza imibiriâ€.
Jean Chrysostome Ndorimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, avuga ko iki gikorwa ari nk’igipimo cy’intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge aho abantu baza gutabara nta gahato kabagiyeho nta kubajya inyuma ngo ubashyireho ingufu , buri wese akumva ko ari igikorwa kimureba akizana
Taliki 10/ 01/2012 nibwo mu murenge wa Cyanika hatangiye ibikorwa byo kwitegura gushyingura mu cyubahiro imibiri ibarirwa mu bihumbi 25. Igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro giteganyijwe ku wa 26 Gashyantare mu kwezi gutaha. Cyakiriwe neza n’abarokotse Jenoside mu murenge wa Cyanika bavuga ko kizatuma imitima ya benshi iruhuka nyuma y’imyaka 17 batarashyingura ababo mu cyubahiro.