Rulindo ku mwanya wa mbere mu gutanga imisoro mu majyaruguru
N’ubwo Rulindo ari akarere kagizwe n’ icyaro, ni ko karere gatanga imisoro kurusha utundi twose tugize intara y’ amajyaruguru, kuko twinjiza amafaranga arenga miliyoni 20 buri mwaka biturutse mu bikorwa bitandukanye bisorera igihugu muri aka karere.
Nk’ uko bivugwa n’ umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe Imari Mulindwa Prosper, ngo buri gihe akarere ka Rulindo gahora gashakisha uko katangiza ibikorwa byinjiza amafaranga ari nako bisorera Leta.
Agira ati: “nk’ ubu mu murenge wa Shyorongi hagiye kuzura inzu yakirirwamo abashyitsi, ubu hari gutunganywa Piscine, nyuma izegurirwe ba rwiyemezamirimoâ€.
Aka karere kandi ngo gasaba buri mukoresha mu karere guhembera abakozi be kuri banki, mu rwego rwo gufasha abaturage kwizigamira, ndetse n’ imisoro ku mishaka ikabona uko itangwa.
Muri aka karere hanaboneka uruganda rutunganya umusaruro w’ icyayi Sorwate, narwo rutanga imisoro ibi bigatuma n’ubwo ari icyaro, Rulindo iza imbere y’ uturere nka Gicumbi na Musanze turangwamo imijyi mu ntara y’ amajyaruguru.