Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Dec 27th, 2012
    Ibikorwa | By Aninta

    Nyanza: Busasamana yaje ku isonga mu byahungabanyije umutekano mu kwezi k’Ukuboza 2012

    Umwe mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza witwa Busasamana ukaba ubarizwamo icyicaro cy’akarere n’icy’Intara y’Amajyepfo waje ku isonga mu kugira ibikorwa bitandukanye byahungabanyije umutekano kurusha indi mirenge muri ako karere mu kwezi k’Ukuboza 2012.

     Busasamana yaje ku isonga mu byahungabanyije

    Icyegeranyo gishyira umurenge wa Busasamana ku isonga ry’ibyaha ugereranyije n’indi mirenge cyashyizwe ahagaragara n’inzego zishinzwe umutekano zikorera mu karere ka Nyanza tariki 24/12/2012.

    Umurenge wa Busasamana kimwe n’indi nka Mukingo na Ntyazo yayiguye mu ntege  mu kugira ibyaha byinshi ku rwego rw’akarere ka Nyanza isesengura ryakozwe n’izo nzego z’umutekano mu karere ka Nyanza ryerekana ko impamvu ibitera ari uko iyo mirenge ifite udusantere tw’ubucuruzi dukomeye tubamo inzoga z’inkorano nyinshi abantu baho banywa bagasinda maze bikarangira bijanditse mu byaha bitandukanye.

    Nk’uko bikomeza bisobanurwa n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyanza ngo n’impanuka nazo ntizibarebera izuba kuko bamwe muri bo zirabahitana kubera ko baba bafite isindwe ry’izo nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge.

    Inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zifashishije urugero rwa bugufi rwo ku wa 21/ 12/2012 ahagana sa kumi n’ebyiri n’igice mu murenge wa Busasamana mu Kagali ka Gahondo mu mudugudu wa Bigega umugore witwa Nirere Laetitia w’imyaka 23 y’amavuko yakomerekejwe n’umugabo we witwa Muvunyi Ismael w’imyaka 31 y’amavuko bahuriye mu nzira yasinze.

    Uwo mugore yabajije umugabo we ibyo bari buteke undi nta kuzuyaza ahita amutera icyuma hejuru y’ijisho aramukomeretsa arangije aburirwa irengero rye kugeza na n’ubu aracyashakishwa nk’uko urwego rushinzwe umutekano mu karere ka Nyanza rwabitangarije Kigali Today.

    Ingamba zifitwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Nyanza ni ugushakisha amakuru arebana n’abanywi ndetse n’abacuruza izo nzoga z’inkorano hatibagiranye no gukora urutonde rw’ingo zibanye nabi. Zirimo abafitanye amakimbirane yo mu miryango n’abapfa amasambu muri rusange.

    Kuva mu kwezi wa Kanama kugeza Ukuboza 2012 izo ngamba zatangiye  gushyirwa mu bukorwa imirenge yazaga ku isonga mu gukora ibyaha igabanya ubukana bwabyo.

    Ibyo bikaba bigaragazwa n’uko muri Kanama 2012 ibyaha byagaragaye inshuro 28 ariko bigeze mu kwezi k’Ukuboza 2012 bigera  ku nshuro 15 nk’uko ikigeranyo cyabyo  mu karere ka Nyanza Kigali Today ifitiye kopi kibigaragaza.

    Muri iyi minsi mukuru ya Noheri n’Ubunani inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zashyizeho uburyo budasanzwe bwo gukurikirana ko amasaha yo gufungura no gufunga utubari yubahirizwa aho utubari tutazabyubahiriza tuzahagarikwa nyuma yo kugirwa inama ntitwikosore.

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED