Kuradusenge afunze azira gushaka gutanga ruswa y’amafaranga 500
Umusore witwa Kuradusenge Francois wo mu murenge wa Katabagemu ho mu Karere ka Nyagatare kuva ku mugoroba wa tariki 04/01/2012 ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Nyagatare kubera gushaka guha ruswa uhagarariye urwego rw’abinjira n’abasohoka mu karere ka Nyagatare kugira ngo amuhe uruhushya rw’inzira.
Gutanga iyi nyoroshyo ngo kwari ugushaka koroherezwa kubona uru ruhushya rw’inzira, dore ko byari mu ma sa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho uyu musore Kuradusenge Francois yabwiwe n’uhagarariye urwego rw’abinjira n’abasohoka muri Nyagatare ko yaza kuzinduka akaruhabwa
kuko amasaha yari akuze.
Uyu musore Kuradusenge ariko wumvaga adashobora kugaruka bukaye bwaho yahise yumva agomba kugira icyo atanga kugira ngo arutahane nk’uko abyivugira. Yafashwe mu gitondo cyakurikiyeho.
Abaturage twaganiriye bo mu karere ka Nyagatare ubona batumva neza ibyabaye kuri uyu mugabo kubera ingano y’amafaranga yari agiye gutangaho ruswa. Umwe muri bo agira ati “Birashoboka ko yaba hari ikindi kibazo yari yifitiye. None se wowe bwo wajya gutanga ruswa wayaha amafaranga 500 kandi uyaha umuntu uhembwa buri kwezi.â€
Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyagatare, Ntagengwa Vital,  avuga ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko uretse n’ingano y’amafaranga yatanzweho no gushaka kuyitanga ubwabyo ari icyaha.