Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Jan 1st, 2013
    Ibikorwa / Latestnews | By claudine

    Rwanda | GISAGARA: GUKORERA KU MIHIGO BIBAFASHA KWIHUTA MU ITERAMBERE

    Ngo gukorera ku mihigo bituma abaturage biha intego mu bikorwa byabo kandi bakayigeraho ibyo bigatuma bihuta mu iterambere.Ibyo ni ibitangazwa n’abaturage bo mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, naho ubuyobozi bw’uwo murenge bukavuga ko bukomeje kwigisha abaturage bagifite imyumvire mike ku bijyanye n’imihigo kugira ngo bamenye akamaro kayo.

    GUKORERA KU MIHIGO BIBAFASHA KWIHUTA MU ITERAMBERE

    Umuhigo wo kuva muri nyakatsi bakanatura ku mudugudu barawitabiriye

    Imihigo ni gahunda urwego rwa Leta rwiha kugira ngo ruhe icyerekezo ibyo ruzakora hagendewe ku nkingi enye za Guverinoma y’u Rwanda.Iyo ni yo mpamvu inzego zitandukanye zitegura imihigo ndetse zigakora n’ibishoboka kugira ngo yeswe.Ikidashidikanywaho muri iyo gahunda ni uko imihigo igera ku ntego iyo ihereye mu muryango.

    Abaturage bo mu murenge wa Gishubi bavuga ko kuva aho batangiriye gukorera ku mihigo bamaze kugera kuri byinshi. Bamwe bavuga ko bubatse amazu,  abandi bagura inka, abandi bafunguje amakonti mu murenge Sacco,abandi biteza imbere mu buryo butandukanye.

    Uwitwa Uwihoreye Jean Damascène we avuga ko bataratangira gukorera ku mihigo nta musaruro bageragaho kubera ko nta ntego babaga bafite, ariko ubu bikaba byarahindutse aho buri wese akora azi ko hari aho asabwa kugera kandi agakora akahagera.

    N’ubwo benshi mu baturage bo muri uwo murenge wa Gishubi bamaze kumenya akamaro ko gukorera ku mihigo, hari abagifite imyumvire mike ku bijyanye n’iyo politike.Ushinzwe irangamimerere na notariya mu murenge wa Gishubi Senanda Eric, Avuga ko hari gahunda yo gukomeza kwigisha abaturage gukorera ku mihigo no kubabwira inyungu yabyo kandi ngo yizeye ko bazabyumva bidatinze.

    Umurenge wa Gishubi ni umwe mu mirenge cumi n’itatu igize Akarere ka Gisagara. NK’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’uwo murenge ngo muri rusange babona biri kugenda neza muri gahunda y’imihiho kandi kuko basa n’aho ikibazo cy’imyumvire mu baturage bakigeze kure bakaba ngo bizeye ko bizagenda neza ndetse n’imihigo y’umwaka 2012-2013 ikazeswa ku rugero rwifuzwa.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED