Subscribe by rss
    Sunday 17 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Dec 28th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Rwanda | Rutsiro : Amezi atandatu ari imbere ni ayo kwihutisha imihigo ikiri inyuma

    Amezi atandatu ari imbere ni ayo kwihutisha imihigo ikiri inyumaAbayobozi mu nzego zitandukanye zikorera ku murenge, mu tugari no ku midugudu igize buri murenge wo mu karere ka Rutsiro, bateranye ku rwego rwa buri murenge tariki 27/12/2012 barebera hamwe ibyagezweho mu mezi atandatu ashize ndetse bafata n’ ingamba kugira ngo bihutishe ibisigaye bitaragerwaho mu mihigo y’umwaka wa 2012/2013.

    Mu murenge wa Gihango ni hamwe mu habereye bene iyo nama, abayitabiriye bakaba bemeranyijwe ko nibashyirahamwe bagafatanya ibikorwa by’iterambere bikubiye mu mihigo biyemeje bazabasha kubigeraho ijana ku ijana.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, bwana Niyodusenga Jules yagize ati : “mu mezi atandatu ashize hari ibyo tutarageraho ijana ku ijana, ni igihe cyo kubifatira ingamba kugira ngo tube twabasha kubikora neza bityo ku mpera z’umwaka w’imihigo tuzabashe kuyesa ijana ku ijana”.

    Bimwe mu byo bagezeho mu mezi atandatu ashize, birimo guhuriza hamwe abakora uburaya bagahurizwa mu makoperative kugira ngo bakore ibindi byabateza imbere. Amatsinda atandatu y’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA yahawe inka 18.

    Urubyiruko na rwo ngo rwahurijwe hamwe mu makoperative bashaka icyabateza imbere birinda ibiyobyabwenge ndetse bigirira n’icyizere cy’ejo hazaza heza.

    Urubyiruko kandi ngo rwitabiriye amarushnwa yateguwe na FPR Inkotanyi ndetse abo mu murenge wa Gihango baba aba mbere mu mikino itandukanye ku rwego rw’akarere.

    Mu Burezi, hubatswe ibyumba by’amashuri 3,  harangizwa n’ibindi bitandatu ndetse n’icumbi ry’abarimu. Abana bari barataye ishuri bashubijwe ku ishuri ku kigero cya 79%

    Mu Bukungu, inka 64 zahawe abaturage muri gahunda ya Girinka. Imiryango 82 na yo yarorojwe muri gahunda yo kwishimira isabukuru ya FPR Inkotanyi.

    Mu bijyanye n’ubukungu kandi, abanyamuryango b’umurenge sacco bariyongereye kuri ubu bakaba bari kwiyubakira n’inyubako. Mu bindi byishimirwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gihango ni uko mu mezi atandatu ashize hatangiye imirimo yo kubaka uruganda rw’icyayi, imirimo ikaba igeze kure.

    Bimwe mu byo bateganya kongeramo ingufu mu mezi atandatu ari imbere birimo gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza ku buryo ukwezi kwa mbere kuzarangira bageze ku ijana ku ijana, dore ko kuri ubu bageze kuri 83%.

    Abayobozi mu murenge wa Gihango bafatanyije n’abaturage bavuga ko bazongera ingufu muri gahunda zijyanye no kuboneza urubyaro kuko kuri ubu bageze kuri 70%. Imirire mu bana nay o ngo iracyari ikibazo, iki kikaba kizacyemuka harebwa icyakorwa kugira ngo akagoroba k’ababyeyi ndetse n’agakono k’umwana birusheho gutanga umusaruro.

    Mu bukungu, umurenge wa Gihango urateganya kongera umusaruro bahinga ibihingwa byatoranyijwe ariko cyane cyane bongera ubuso buhingwaho icyayi kugira ngo uruganda ruri kubakwa mu murenge wa Gihango ruzabone umusaruro wo gutunganya. Barateganya kongera umubare w’abafite amashanyarazi n’amazi meza, mu gihe mu butabera bateganya guca akarengane na Ruswa, bashishikariza abaturage kutagura uburenganzira bwabo. Barateganya kandi gushishikariza imiryango ibana mu buryo butemewe, gusezerana imbere y’amategeko, ubundi hakihutishwa na gahunda zijyane no kurangiza imanza zaciwe muri Gacaca.

    Uwari uhagarariye akarere ka Rutsiro muri iyo nama, madamu Mukantabana Anne Marie yasabye abo bayobozi ku nzego zitandukanye zikorera mu murenge wa Gihango kongera ingufu mu bukangurambaga no gufatanya kugira ngo mu mezi atandatu ari imbere bihutishe imwe mu mihigo byagaragaye ko ikiri inyuma. Yababwiye ko intsinzi y’imirenge mu kwesa imihigo ari na yo ntsinzi y’akarere.

    Ati : “Ntidukwiye gucika intege kuko haracyari amezi atandatu, imihigo ni iyacu, akarere ka Rutsiro nigatsindwa twese tuzaba dutsinzwe”.

    Ibi kandi ni na byo abo bayobozi bo mu murenge wa Gihango bemeranyijweho ko buri wese akaba yiyemeje kugaragaza uruhare rwe.

    Mu mwaka ushize wa 2011 – 2012 umurenge wa Gihango waje ku mwanya wa gatanu mu kwesa imihigo ku rwego rw’akarere ka Rutsiro, muri uyu mwaka bakaba barihaye intego yo kurushaho gukora neza no kuza mu ba mbere.

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED