Gakenke: Barasabwa kugira ubushishozi mu mirimo ya Notaire
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke (ibumoso) n’umukozi ushinzwe imiyoborere myiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias arasaba abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge kugira ubushishozi n’ubwitonzi mu mirimo ya notaire kugira ngo batazagwa mu mutego wo kwemeza inyandiko mpimbano.
Ibi uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa kane, tariki 03/01/2013 mu mahugurwa y’umunsi umwe yari agenewe abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge.
Avuga ko umukozi uteshutse ku nshingano ze akemeza impapuro mpimbano uko byagenda kose agomba kubibazwa.
Yagize ati: “Mugomba kwitararika, mukagira ubushishozi mu kazi kanyu kuko nyuma ya kashi  ( ya Notaire) hakurikiraho kasho.â€
Yibukije abo bakozi ko bashinzwe gusa kwemeza niba impapuro zifotoye zihuye n’urupapuro rw’umwimerere (original), ibijyanye no guteza cyamunara no kwemeza imikono y’abantu batandukanye bikaba bitari mu nshingano zabo.
Mu kazi ka notaire, nta muntu uwari we wese ugomba kukotsa igituntu kugira ngo wemeze inyandiko, nk’uko umuyobozi w’Akarere yakomeje abishimangira.
Ngo bagomba kugenzura ku buryo bwimbitse amadiplome ava mu bihugu by’abaturanyi mbere yo kwemeza ko zihuye n’imyimerere yazo, byaba ngombwa bakabanza guhamagara ku mashuri makuru bizeho n’abandi bantu baharangirije.
Abakozi bashinzwe irangamimerere n’ibijyanye na notaire bahamagariwe gutanga serivisi nziza ku bantu babagana no kwirinda gutanga serivisi ya notaire ku buntu kuko abantu benshi baza bashaka gukorerwa ku buntu kandi amafaranga avuyemo azafasha imirenge mu mirimo ya buri munsi.
Muhire Paterne, umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kivuruga, avuga ko ay mahugurwa yari ngombwa kuko basobanukiwe inshingano zabo. Ariko, bakwiye kongerwa inshingano yo kwemeza imikono kuko byafasha abaturage kudakora ingendo ndende bashaka iyo serivisi.