Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jan 4th, 2013
    Ibikorwa | By gahiji

    Kirehe- inyubako y’Akagari ka Cyanya yatashywe ku mugaragaro nyuma yo kubakwa n’abaturage

    Kirehe- inyubako y’Akagari ka Cyanya yatashywe ku mugaragaro nyuma yo kubakwa n’abaturage

    Kuri uyu wa 03/01/2013 mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kirehe batashye inyubako y’akagari ka Cyanya, abaturage biyubakiye mu ngufu zabo bafatanije n’ubuyobozi bw’akagari bakaba kuri ubu bavuga ko bagiye kujya bakemurirwa ibibazo byabo bari mu nyubako biyubakiye.

    Kirehe- inyubako y’Akagari ka Cyanya yatashywe ku mugaragaro nyuma yo kubakwa n’abaturage 2

    Sebarera Augustin  ni umuturage utuye mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Kigarama avuga ko aka kagari kabo bakubatse mu gihe gito kubera ibitekerezo by’abayobozi akaba avuga ko igitekerezo cyo kubaka akagari bagitewe nuko ako bari bafite mbere kari kubatse ahantu  ku musozi kandi kubatse nabi bityo bafatanije n’ubuyobozi bafata gahunda yo kwiyubakira akagari kugira ngo bajye bakemura ibibazo byabo ku buryo buboroheye bari mu nyubako y’akagari.

    Kirehe- inyubako y’Akagari ka Cyanya yatashywe ku mugaragaro nyuma yo kubakwa n’abaturage 3

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama Nizeyimana Theoneste avuga ko akagari ka Cyanya kubatswe mu gihe gito kuko batangiye kukubaka ku itariki 05/11/2012 kakaba kubatswe n’ingufu z’abaturage mu rwego rwo kwihesha agaciro,aka kagari ni kamwe mu tugari dutanu tugize umurenge wa Kigarama aho umunyamabanga nshingwabikorwa avuga utugari twose twubatse, ikibura ari ukuvugurura kugira ngo bagire utugari twubatse neza.

    Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais avuga ko iki gikorwa cyo kubaka akagari ka Cyanya kari mu tugari umunani bahize mu mihigo y’uyu mwaka ko buzubakirwa, ubuyobozi bufatanije n’abaturage barangije kubaka aho bari barateganije mu mihigo , bakavuga ko utugari turindwi dusigaye natwo inyubako zigeze kure kuburyo mu kwezi kwa gatatu utugari twose tuzaba tumaze kuzura abayobozi batwo badukoreramo.

    Umurenge wa Kigarama utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 30 naho akagari ka Cyanya  kagizwe n’imidugudu 11kakaba gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi bitandatu, inyubako y’aka kagari ikaba ifite agaciro ka Miliyoni 15.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED