Nyamasheke: Inama y’umutekano yafashe umwanzuro wo kurwanya ibihuha
Inama y’umutekano itaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa kane, tariki ya 03/01/2013 yafashe umwanzuro wo kurwanya ibihuha nka kimwe kibangamira umutekano muri aka karere.
Nyuma y’uko ikibazo cy’ibihuha cyagaragajwe nk’ikibangamira umutekano mu karere ka Nyamasheke ndetse kikagarukwaho mu nama y’umutekano yaguye y’aka karere yateranye tariki ya 18 Ukuboza k’umwaka ushize wa 2012, inama y’umutekano itaguye yateranye kuri uyu wa kane, yafashe umwanzuro wo gukaza ingamba zo guhangana n’ibyo bihuha kugira ngo bitabuza abaturage umudendezo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko bakomeza gufatanya n’abaturage kurwanya ibihuha bigamije kubabuza gukora kuko ngo nubwo itariki yatangazwagaho imperuka y’isi yatambutse, hari abandi bantu bakibiba ibihuha by’ibicantege.
Habyarimana akomeza avuga ko uru rugamba rwo kurwanya ibihuha rukeneye intwaro yo gusobanura neza gahunda yo kurwanya ibihuha kandi bakiyambaza n’abanyamadini kugira ngo basobanurire abayoboke babo ukuri kwa Bibiliya, avuga ko yakunze kwitwazwa na benshi mu babiba ibihuha maze bakayisobanura bayigoreka.
Ikibazo cy’ibihuha, ahanini bisobanura ukurangira kw’isi cyakunze kuranga uyu mwaka ushize wa 2012, aho byavugwaga ko isi yari kurangira ku itariki ya 21 Ukuboza.
Ibi byakunze kwamaganwa n’abayobozi batandukanye ndetse n’abandi bantu benshi bagaragazaga ko “Nta wuzi umunsi n’igihe†isi izarangirira.
Na nyuma y’uko impanuro z’iyi tariki zipfubye, inzego zitandukanye zikaba zifite inshingano yo gusobanurira abaturage imiterere y’ibi bihuha, ariko uruhare rw’abanyamadini rukaba ari ingirakamaro kuko ari bo berejwe gusobanura Bibiliya uko bikwiye, birinda kuyobya abo bashinzwe kuyobora.