Subscribe by rss
    Sunday 17 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Jan 8th, 2013
    Ibikorwa | By claudine

    KARONGI: Abayobozi b’akarere n’aba gisirikare barasaba abayobozi b’ibanze gutanga amakuru ku gihe

    Abayobozi b’akarere n’aba gisirikare barasaba abayobozi b’ibanze  gutanga amakuru ku gihe

    Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard aganira n’abayobozi b’ibanze

    mu murenge wa Rugabano

     

    Abayobozi b’akarere n’aba gisirikare mu karere ka Karongi basabye abayobozi ku rwego rw’ibanze n’ibindi byiciro bitandukanye by’abaturage kujya bihutira gutanga amakuru, igihe babonye abantu badasanzwe bazwi mu tugari n’imidugudu.

    Hashize iminsi mu mirenge itandukanye y’akarere ka Karongi hagaragara abantu bataziwe inkomoko, bigatuma bamwe mu baturage bakwirakwiza ibihuha ko hashobora kuba harinjiye abacengezi b’inyeshyamba za FDLR ziba mu mashyamba ya Congo.

    Iki kibazo cyatumye ubuyobozi bw’akarere, ubwa gisirikare n’igipolisi bashyiraho gahunda yo gusura imirenge yose y’akarere ka Karongi bakaganira n’abayobozi b’ibanze ku ngamba bagomba gufata kugira ngo hatazagira umugizi wa nabi wabyuririraho agateza umutekano muke.

    Iyi gahunda yatangiye mu mpera z’umwaka ushize  wa 2012, umurenge wa Rugabono ni wo wari utahiwe kandi ari nawo uheruka. Utugari dutungwa agatoki mu kudatanga amakuru ku gihe ni Mucyimba na Gitovu aho abaturage babonye abantu batazi baricecekera ntibatanga amakuru barinda iyo bahava ntawe umenye icyari cyabazanye.

    Mu kiganiro n’abayobozi b’ibanze, umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard yabibukije ko zimwe mu nshingano zabo nyamukuru ari ukumenya amakuru y’abagenda mu tugari no mu midugudu, bakabamenya by’imvaho ndetse bakabandika mu gitabo cy’abinjira n’abasohoka, hato hatazagira umwanzi ubameneramo akaza gusubiza abanyarwanda inyuma.Umuyobozi w’ingabo ukuriye Brigade ya 201 Colonel Ngarambe David yatanze ikiganiro ku mutekano, yagize ati: “Mujye mwirinda ibihuha kuko ni imwe mu ntwaro zikomeye umwanzi akunze gukoresha kugira ngo ace igikuba bityo abashe kubyuririraho ahungabanya umutekano.

    Colonel Ngarambe yanaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage n’abayobozi b’ibanze by’umwihariko kujya bitabira inama kuko nk’uko yabishimangiye, iyo umuntu atitabira inama ntamenya n’aho igihugu kigeze ari naho umwanzi ahera abazanamo ibihuha bigafatwa nk’ukuri.

    Gahunda yo kuganira n’ibyiciro byose by’abaturage n’uboyobozi bw’ibanze ku iterambere, imiyoborere myiza n’umutekano, umuyobozi w’akarere ka Karongi avuga ko izajya iba buri gihembwe. Ibi ngo bizafasha abayobozi kuva ku rwego rw’ibanze kugeza ku rwo hejuru gukomeze gukorera hamwe nk’ikipe imwe ifite intego imwe yo guteza imbere umunyarwanda.

    Iyi gahunda nk’uko Kayumba Bernard yabisobanuye, igiye kunganirwa na gahunda ebyiri ziri hafi gutangizwa harimo ukwezi kw’imiyoborere myiza no gutangiza itorero ryo ku rugerero zombi ziteganyijwe gutangira tariki ya 21-01-2013

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED