Subscribe by rss
    Monday 25 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Jan 9th, 2013
    Ibikorwa | By claudine

    Kayonza: Abasenateri bari kureba uko Mitiweri ikora n’uburyo yafashije Abanyarwanda

    Abasenateri bari kureba uko Mitiweri ikora n’uburyo yafashije Abanyarwanda

    Itsinda ry’abasenateri bo muri komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu, imibereho myiza n’ibibazo by’abaturage riri gusura akarere ka Kayonza mu rwego rwo kureba uko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Mitiweri, ikora n’icyo imariye Abanyarwanda.

    Ibyo ngo biri muri gahunda Sena y’u Rwanda yihaye yo kureba imikorere ya za Mitiweri kugira ngo aho bazasanga hari ibibazo bibangamira abanyamuryango ba mitiweri bizakorerwe ubuvugizi maze bishakirwe ibisubizo nk’uko nk’uko Senateri Narcisse Musabeyezu yabidutangarije.

    Agira ati “Mitiweri ni igikorwa leta yashyizemo imbaraga kandi gifitiye Abanyarwanda akamaro, niyo mpamvu Sena yifuje kumenya iko ikora kugira ngo tumenye uko ikora neza tunagire inama leta yo gukosora ahari ibibazo kugira ngo mitiweri irusheho gukora neza”

    Sena yohereje Abasenateri mu ntara zose kureba uko mitiweri ikora. Abanyamuryango ba mitiweri mu gihugu hose ngo bavuga ko Mitiwer ifitiye akamaro kanini Abanyarwanda nk’uko Senateri Musabeyezu abivuga.

    Mu turere tumwe, abaturage bagiye bafata iyambere mu gufasha bagenzi ba bo batishoboye kugira ngo bagire ubushobozi bwo kujya biyishyurira imisanzu ya mitiweri. Yashimye uburyo inzego za mitiweri zikora, ariko anavuga ko kuba mitiweri itagera ku ntego za yo ku gipimo cy’ijana ku ijana abayobozi b’inzego z’ibanze babigiramo uruhare.

    Hari bamwe mu bajyanama b’ubuzima bavuga ko kuba umubare w’abakoresha ubwinsungane mu kwivuza bwa Mitiweri utazamuka cyane mu karere ka Kayonza byaba biterwa n’ubukene bw’amafaranga buri mu baturage.

    Gusa ubukene ngo ntaho buhuriye no kutishyura imisanzu ya mitiweri kuko hari abaturage bakomoka mu mirenge ikennye ariko bagira ubwitabire bwinshi nk’uko senateri Musabeyezu yakomeje abivuga.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, Ntirenganya Gervais, na we yemera ko harimo uburangare kuri bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze badakora ubukangurambaga buhagije kugira ngo abaturage biyumve muri gahunda ya mitiweri.

    Yavuze ko umurenge wa Kabarondo by’umwihariko ufite gahunda yo kurushaho kwegera abaturage kugira ngo basobanukirwe ibyiza bya mitiweri bityo barusheho kuyibonamo.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED