Subscribe by rss
    Friday 22 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Jan 9th, 2013
    Ibikorwa | By claudine

    Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu zubaka rukwiye guharanira icyatuma u Rwanda rutera imbere rwigira ku mateka

    Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu zubaka  rukwiye guharanira icyatuma u Rwanda rutera imbere rwigira ku mateka

    Urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka,rukamenya aho ruva n’aho rujya bityo  rugaharanira ubumwe no kugera ku iterambere rirambye rukoresheje imbaraga zarwo

    Bamwe mu rubyiruko rw’akarere ka Nyabihu, basanga gufataniriza hamwe kubaka igihugu nk’urubyiruko,  ku buryo imbaraga zakoreshejwe zigisenya muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 na bamwe mu rubyiruko rwariho icyo gihe, zakoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe mu kucyubaka. Kugeza ubu ngo urubyiruko rumaze gusobanukirwa neza n’ icyo gukunda igihugu no kucyubaka aricyo, n’akamaro bibafitiye nk’Abanyarwanda nk’uko Ngaboyimanzi Claude umwe mu rubyiruko yabidutangarije.

    Ubusanzwe Abanyarwanda bari bamwe ndetse bagafatanyiriza hamwe mu bihe bya mbere y’ubukoroni,nyamara kuva ubukoroni bwatangira,ngo Abanyarwanda baremwemo amacakubiri bitewe n’inyungu z’abakoroni bituma haboneka ingaruka nyinshi,zakomeje kwiyongera kugeza ubwo na Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe.

    Ngaboyimanzi,akavuga ko urubyiruko rw’icyo gihe rwabigizemo uruhare cyane kuko rwari rufite ingufu,ari nayo mpamvu urw’ubu rukwiye gusobanukirwa n’amateka nk’ayo yaranze u Rwanda rukayigiraho, rukamenya aho ruva n’aho rujya. Ibyo bikazatuma ntawakongera kubona aho ahera ashuka uwo ari wese,ahubwo Abanyarwanda bakumva ko ari bamwe kandi ntawundi uzaza kubafasha kubaka igihugu cyabo nkabo ubwabo.

    Iyi akaba ariyo mpamvu,urubyiruko by’umwihariko nk’abafite imbaraga rukwiye gufata iya mbere mu gufatanya n’abandi baturage muri rusange guhuza imbaraga zabo mu kubaka igihugu no kukizamura,bakakigeza ku iterambere rirambye, buri wese abigizemo uruhare.

    Kugira ngo bigerweho,Abanyarwanda bakaba basabwa kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose,amacakubiri,ibihuha,n’ibindi byabangamira ubumwe n’iterambere ryabo,buri wese agaharanira amahoro,umutekano,ubumwe, n’ibindi bikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere ry’ igihugu cye muri rusange.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED