Subscribe by rss
    Thursday 21 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Jan 10th, 2013
    Ibikorwa | By claudine

    BARASABWA GUKORESHA IJISHO RY’UMUTURANYI

    Abarundi bari batuye i Kabarondo batagira ibyangombwa basabwe kujya kubishaka bakabona kugaruka

    NYAGATARE : Abaturage b’akarere ka Nyagatare barasabwa gukoresha gahunda y’ijisho ry’umuturanyi mu rwego rwo guhanahana amakuru ku gukumira ibyaha bitaraba.

    Ibi ni ibyagarutsweho na Sabiti Atuhe Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, mu gikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge birimo Kanyanga na Chief warage bifite agaciro ka Miliyoni zisaga eshatu byafatiwe mu murenge wa Musheri.

    Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage b’umurenge wa Musheri, mu ijoro ryo kuwa 5 mu masaha ya saa tatu tariki ya 04 Mutarama 2013, nibwo babashije gufata  ubudeyi 32 bwuzuye amakarito ya Chief warage n’amajerekani 4 ya Kanyanga biva mu gihugu cy’Ubugande nk’uko byumvikana mu buhamya bw’abaturage bavuga uko ibi biyobyabwenge bikwirakwizwa mu mirenge ituranye n’ibihugu by’Ubugande na Tanzania.

    Muri iki  gikorwa cyo  gutwika ibi biyobyabwenge, Kamugisha Charles umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musheri yatangaje ko abaturage bakanguriwe bihagije ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, birimo kubangiza mu mutwe no gutuma bakora ibikorwa by’urukozasoni ariko ngo ntibabyubahiriza bityo rero ngo bikadidiza iterambere ry’igihugu.

    Ibi kandi byanagarutsweho na Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wavuze ko  Akarere ka Nyagatare ariko kaza ku isonga mu kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bitewe n’imiterere yako.

    ‘‘Aka karere kacu ka Nyagatare gahana imbibi n’ibihugu nka Uganda na Tanzania aho ibi biyobyabwenge bicurutzwa nagitsure gishyizwe kubabicuruza. Niyo impamvu byoroha no kubyambutsa mugihugu cyacu. Murasabwa kuza umurego mukubikumira twirinda icyaduhunganyiriza umutekano wacu.’’

    Kuba rero akarere ka Nyagatare ariko kaza ku isonga mu kwinjiza ibiyobyabwenge, nibyo byatumye uyu muyobozi asaba abaturage kuba ijisho rya buri wese, barushaho gutanga amakuru kubantu bacuruza ibiyobyabwenge kuko ngo nibemera ko bikoreshwa n’abaturanyi, aribo bizagiraho ingaruka.

    Uku kuba ijisho ry’abaturanyi ngo bizabafasha kumenya abihisha inyuma y’iki gikorwa kubera ko muraka Karere byoroshye kuba ibiyobyabwenge byakwinjizwa ku buryo bworoshye kubera imiterere yakodore ko gahana imbibi n’ibihugu bya Tanzania na Uganda.

    Umurenge wa Musheri watwikiwemo ibi biyobyabwenge uhana imbibe n’akarere ka Ntungamo mu Gihugu cy’ubugande, kimwe n’imirenge ya Matimba, Rwempasha, Tabagwe, Karama, Kiyombe n’umurenge wa Karangazi ukora ku gihugu cya Tanzania.

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED