Gakenke : Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kongera ingufu mu kwishyuza mitiweli
Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kongera imbaraga mu kwishyuza amafaranga y’ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli. Ibyo babisabwe mu nama yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 20/1/2012 yari igamije gusuzuma aho akarere kageze muri mitiweli.
Nyuma yo kugaragariza abayobozi bitabiriye iyo nama ko akarere kageze kuri 83% mu bwisungane magirirane mu kwivuza kakaba ku mwanya wa 18 mu gihugu, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ntakirutimana Zephyrin yahamagariye abayobozi b’inzego z’ibanze kongera imbaraga mu kwishyuza imisanzu ya mitiweli kugira ngo uku kwezi kuzarangire bageze ku ijana.
Ariko yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze bishyuza abaturage amafaranga ya mitiweli ahantu hadakwiye nko mu isoko ndetse no mu muhanda. Yabasabye  gushishikariza abaturage kwishyura babasanze mu ngo zabo.
Umurenge wa Cyabingo uza ku isonga na 96% mu Karere ka Gakenke mu gihe Umurenge wa Muyongwe uza ku mwanya wa nyuma na 68%.
Biteganyijwe ko gutanga imisanzu y’ubwisungane magirirane mu kwivuza birangirana n’ukwezi kwa Mutarama mu gihugu hose.