Gatsibo: Barasabwa kwitabira gahunda y’ijisho ry’umuturanyi
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo barasabwa gukoresha gahunda y’ijisho ry’umuturanyi mu rwego rwo guhanahana amakuru ku gukumira ibyaha bitaraba.
Ibi ni ibyagarutseho kuri uyu wa 14 Mutarama, 2013 na Ruboneza Ambroise umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, hari mu gikorwa cyo gutwika ku mugaragaro ibiyobyabwenge birimo Kanyanga na Chief warage bifite agaciro ka Miliyoni zisaga ebyiri zafatiwe mu murenge wa Gatsibo.
Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage b’umurenge wa Gatsibo, mu ijoro ryo kuwa 6 tariki 12/1/2013 mu masaha ya saa tatu z’ijoro, nibwo hafashwe udufuka 26 twuzuye amakarito ya Chief warage n’amajerekani 4 ya Kanyanga biva mu gihugu cya Uganda nk’uko bivugwa n’abaturage.
Aba baturage bavuga ko ibinyabiziga birimo za Moto n’amagare y’abaturage aribyo byinjiza ibi biyobyabwenge byitwikiye amajoro.
Muri uyu muhango wo gutwika ibi biyobyabwenge, mu ijambo rye Nyakana Oswald umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsibo yatangarije kigalitoday ko abaturage bakanguriwe bihagije ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, birimo kubangiza mu mutwe no gutuma bakora ibikorwa by’urukozasoni ariko ngo ntibabyubahiriza bityo rero ngo bikadidiza iterambere ry’igihugu.
Uku kuba ijisho ry’abaturanyi ngo bizabafasha kumenya abihisha inyuma y’iki gikorwa kubera ko akarere ka Gatsibo kamaze kugaragaramo ibi bikorwa inshuro nyinshi, bityo abaturage bakaba basabwa kudahishira abagikora ubwo bucuruzi.