Nyamagabe: Akarere karashimwa aho kageze kesa imihigo.
Kuri uyu wa kane tariki ya 17/01/2013, itsinda rigizwe n’abantu baturutse muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’intara y’amajyepfo ryaje mu karere ka Nyamagabe mu rwego rwo kureba uko akarere gahagaze mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013, ibibazo bigaragaramo ndetse n’uko byakemuka, rikanatanga inama kugira ngo imihigo izabashe kugerwaho neza nk’uko akarere kayisinyiye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Umuyobozi w’iri tsinda akaba n’umuyobozi wungirije w’ikigega gishinzwe gutera inkunga uturere n’umugi wa Kigali (RLDSF), Sibomana Saïd yatangaje ko uru ruzinduko rwabo rutagamije gutanga amanota ahubwo ari ubufatanye no kureba uko imihigo yazagerwaho 100%.
Sibomana yagize ati: “Ikigamijwe si ugutanga amanota ahubwo ni ubufatanye no kureba niba nta mbogamizi kugira ngo zimenyekane n’aho zituruka bityo zizashakirwe umutiâ€.
Sibomana yatangaje ko hari inama iri gutegurwa ku rwego rwa za minisiteri bityo imbogamizi zizagaragara muri iri suzuma ababifitemo uruhare bakazahwiturwa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert atangaza uko imihigo ihagaze ku rwego rw’akarere, yatangaje ko mu mihigo 55 akarere kahize itatu gusa ariyo itaratangira harimo nko gupima umusaruro w’imyaka ndetse no guhinga ingano, ariko gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ikaba ariko ibiteganya bityo hakaba nta kibazo kirimo.
Kugeza ubu imihigo 39 iri mu ibara ry’icyatsi bivuga ko iri hagati ya 50% na 100% harimo n’iyamaze kugerwaho 100%, imihigo 10 iri mu ibara ry’umuhondo hashyirwamo imihigo iri hagati 20% na 49%, naho imihigo itatu gusa ikaba ariyo iri mu ibara ry’umutuku ifite munsi ya 19% mu mezi atandatu ya mbere.
Sibomana wari ukuriye iri tsinda yashimiye akarere ka Nyamagabe kuba gahagaze neza mu mihigo agira ati: “ikigaragara ni uko inzira mo ari nziza kuko imihigo myinshi mumaze kuyesa. Biragaragara y’uko mu mihigo 55 iyo umuntu amaze kugera mu cyatsi mu mihigo 39 mu mezi atandatu abanza aba ageze ku rwego rwizaâ€.
Iri tsinda kandi ryatanze inama yo kunoza ihererekanyamakuru no gutanga amaraporo kugira ngo ibikorwa bakora bimenyekane kimwe mu nzego zitandukanye, gushyira ingufu mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bose bitabire ubwisungane mu kwivuza, gushyira mu bikorwa imyanzuro y’umugenzuzi mukuru wa leta, n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yashimiye inama akarere kagiriwe n’iri tsinda kandi aryizeza ko zizashyirwa mu bikorwa.