Kayonza: Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi iri kugira uruhare mu kugabanuka kw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge
Ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge riri kugabanuka mu karere ka Kayonza kubera gahunda ya leta y’Ijisho ry’umuturanyi. Akagari ka Kabura mu murenge wa Kabarondo wo mu karere ka Kayonza, kazwiho kuba karahoze ari indiri y’abaturage bateka Kanyanga bakanacuruza ibindi biyobyabwenge binyuranye birimo n’urumogi.
Bamwe mu batuye muri ako kagari bavuga ko abengaga inzoga ya kanyanga batangiye gucika intege, ahanini kubera gahunda y’ijisho ry’umuturanyi. Ijisho ry’umuturanyi riba rireba buri muturage wese ukoresha, ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge, bigatuma ababikoraga babireka ngo batabonwa n’ijisho ry’umuturanyi nk’uko Kaneza Vedaste w’i Kabura abivuga.
Uretse abaturage bemeza ko ijisho ry’umuturanyi ryatumye ibiyobyabwenge bigabanuka mu mu bice bitandukanye by’akarere ka Kayonza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo Ntirenganya Gervais, avuga ko hari intambwe ishimishije imaze kugerwaho mu kugabanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Agira ati “Mu minsi yashize iyo twakoraga umukwabo twafataga abantu benshi benga inzoga ya Kanyanga, ariko ubu bigaragara ko biri kugenda bicika kuko n’abaturage ubwabo bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’ibiyobyabwengeâ€
Uwo muyobozi yongeraho ko n’ubwo bigaragara ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri kugabanuka ababyeyi n’abayobozi mu nzego zose bakwiye gufatanya kugira ngo n’ahakiri ibisigisigi by’ibiyobyabwenge bihashywe burundu.