Nyanza: Umutekano usesuye utuma abaturage bagenda amanywa n’ijoro
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza bavuga ko bagenda amanywa n’ijoro ngo kubera ko umutekano uba ari wose mu bice binyuranye by’ako karere.
Nk’uko bikomeza byemezwa nabo baturage nta masaha yo gutaha bashyiriweho ngo umuntu ashobora kurara agenda nta kintu na kimwe kimuhungabanyirije umutekano cyangwa ngo ahure n’abambuzi bitwikiriye ijoro bashaka uwo bambura ibye byose.
Uwo mutekano useseye uboneka mu gice cy’umujyi w’akarere ka Nyanza ndetse no mu bice by’icyaro byitaruye imihanda minini ya kaburimbo cyangwa ibahuza n’utundi turere bahana imbibi nka Ruhango na Huye twose two mu Ntara y’amajyepfo.
Abari mu gikorwa cyo gucunga umutekano ntawe bahutaza cyangwa ngo bamuhohotere ngo n’uko yatinze gutaha cyangwa se yazindutse iya rubika nk’uko Assinapole Munyakayanza umwe mu baturage batuye mu gice cy’umujyi wa Nyanza yabishimangiye mu kiganiro tariki 16/01/2013.
Kubera icyizere cy’umutekano uyu musaza yemeza ko agenda aho ashaka n’igihe abishakiye nta mususu
Uyu musaza uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko avuga ko iyo bumwiriyeho ataragera mu rugo rwe bitakimutera kubunza imitima kubera ikibazo cy’umutekano we.
Agira ati: “Hari ubwo ijoro rigwa utaregara iwawe ukumva biraguhangayikishije ariko ubu ntibikiri ikibazo kuko umutekano ni wose kandi inzego ziwushinzwe ziba ziri mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyanza mu bikorwa byo kuwubungabunga.†Ikindi cyemezwa naba baturage ngo n’uko iyo bafite gahunda ibasaba kuzinduka hataracya bagenda nabwo ntacyo bishisha bikaba bitandukanye n’imibereho barimo mu bihe bya mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Abaturage hirya no hino mu byaro usanga basabana baseka bishimira ko bafite umutekano
Umutekano nk’uwo aho umuturage yishyira akizana siko mbere ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda wari umeze nk’uko uyu Assinapole Munyakayanza abisobanura nk’umusaza ugeze mu zabukuru akaba wemeza  ko habayeho impinduka idasanzwe mu birebana n’ubwisanzure mu birebana n’umutekano w’abantu n’ibyabo.
Hari ubwo umuntu yatinyaga kuba yagenda nijoro kubera ikibazo cyo gutinya kwamburwa utwe ndetse no kuba yagwa mu gaco k’abagizi na nabi.
Mu kiganiro na Murenzi Abdallah uyobora akarere ka Nyanza ku mpamvu z’uyu mutekano usesuye abaturage bishimira asobanura ko uturuka mu bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi bubegereye.
Yakomeje avuga ko indi mpamvu itera uwo mutekano ari uko abaturage bigishijwe bihagije ibyiza byawo ndetse bakanawubakundisha babatoza kuwicungira.
Murenzi Abdallah avuga ko ingaruka z’umutekano muke abaturage bazisobanukiwe bahereye ku ngaruka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yagize mu muryango nyarwanda
Ibyiza by’umutakano byasogongewe n’abaturage bumva itandukaniro ryawo n’ibihe bibi banyuzemo bityo bahitamo kuwubumbatira nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza yakomeje abivuga.
Ku rundi ruhande ariko asaba abaturage kutirara ngo bumve ko bageze iyo bajya kuko ngo biyibagize ko ari ibishobora gusenya intambwe nziza bamaze gutera bahashya ubukene mu miryango yabo.