Nyanza: Imyiteguro itegura urugerero ni ntamakemwa
Akarere ka Nyanza kimwe n’utundi turere tw’igihugu cy’u Rwanda baritegura gutangiza ibikorwa by’urugerero tariki 22/01/2013 bikaba bizaba bihuriwemo n’intore zigera ku 1180 zatojwe kugira indangagaciro na kirazira ku rwego rw’aka karere mu mwaka ushize wa 2012.
Itorero ry’igihugu barikoze banasabana n’inzego zinyuranye
Imyiteguro imeze neza nk’uko Kubwimana Florence umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero ku rwego rw’akarere ka Nyanza yabitangaje nyuma y’inama bashinzwe iyo gahunda bahuriyemo tariki 17/01/2013 hagamijwe gusuzumira hamwe ibitaragenda neza.
Nyuma yo kumva uko imyiteguro ihagaze muri buri murenge nibwo havuzwe ko ibintu bimeze neza ndetse bikaba ari ntamakemwa nk’uko abari muri iyo nama bose babyemeranyijeho.
Intore zatojwe mu mwaka ushize wa 2012 zikaba ari nazo zizitabira ibikorwa by’urugerero muri uyu mwaka wa 2013 zizabikora mu gihe cy’amezi atatu. Ibizakorwa muri ayo mezi ni ibikorwa bishamikiye kuri gahunda za guverinema zikubiyemo kugeza abaturage ku mibereho myiza, ubukungu, ubutabera n’imiyoborere myiza.
Ibi bizatuma abaturage bashobora kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibareba bakabyikemurira hatabayeho gutegera abandi amaboko ngo babibakemurire.
Ni muri urwo rwego hazibandwa ku bikorwa bitandukanye nk’ibyo kubakira abatishoboye amacumbi yo kubamo, kurwanya isuri, kwishyurira abakene ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bifasha abaturage kugera ku mibereho myiza nk’uko Kubwimana Florence ushinzwe guhuza ibikorwa by’intore ku rwego rw’akarere ka Nyanza abivuga.
ibikorwa by’urugerero bizatangizwa ku mugaragaro ku itariki 22/01/2013 bibere mu Kagali ka Gatagara ko mu murenge wa Mukingo ukaba ari umwe mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza.
Rutabagaya Prince ni umwe mu bakozi b’akarere ka Nyanza witabiriye iyo nama y’imyiteguro ubusanzwe ashinzwe irangamimirere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Cyabakamyi. Avuga ko ikintu cyambere bavanye muri iyo nama kandi cy’ingenzi ari ukujya gufasha abaturage mu myumvire kugira ngo barusheho gusobanukirwa akamaro k’icyo gikorwa kizagirira abanyarwanda bose akamaro bIshakamo ibisubizo byababera urufunguzo rw’iterambere.






