Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Jan 22nd, 2013
    Ibikorwa | By Lisa

    GISAGARA: IMIHIGO NTIYAGERWAHO NTA MUTEKANO

    Ibikorwa byose bikorwa bikagerwaho bishingira ku mutekano urambye. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu murenge wa Mamba ho mu kerere ka Gisagara, ubwo herekanwaga ibimaze kugerwaho muri gahunda y’imihigo muri iki gihe cy’amezi atandatu ashize. Abaturage bongeye gushishikarizwa kwita ku mutekano wabo kandi bakirinda ibihuha kuko bibaca inetege ntibagere ku byo bifuza.

     

    GISAGARA IMIHIGO NTIYAGERWAHO NTA MUTEKANO

    Uhagarariye ingabo muri Gisagara na Huye, umuyobozi w’akarere n’abayobozi mu murenge wa Mamba mu gikorwa cyo gusuzuma imihigo

    Mu mirenge y’akarere ka Gisagara ijya kwegerana n’igihugu cy’u Burundi hakunze kugaragara abantu bahungabanya umutekano, akenshi bambuka bavuye muri icyo gihugu bazanwe no kwiba, abandi bo bakavuga ko bazanwe no gushaka imirimo. Ibi ariko bikaba bikunze guhungabanya umutekano, kuko uko kwinjira kwabo Bizana n’umwuka w’ahandi urimo n’ibihuha bihungaba nya abaturage, bityo bikaba byababuza gukora ibigamije kubateza imbere. Uhagarariye ingabo mu karere ka Gisagara n’aka Huye LT Col Fred Ruvusha arabwira abaturage b’uyu murenge ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko badakwiye guhangayikishwa n’izo ntambara babwirwa mu bihuha kuko n’ubundi akazi kabo atari ako kuzirwana, arabasaba ko bita ku iterambere ryabo ibihuha bakabisiga inyuma.

    LT Col Fred Ruvusha ati “Izo ntambara bababeshya ngo ziraje mugahangayika, mwaretse kuzitaho ko mpari kandi ko arijye nshinzwe kuzirwana? Abasirikare nicyo bamaze ni ukumenya umutekano w’igihugu kandi turahari ntaho twagiye. Ese ubundi iyo wabyutse wumva mu mudugudu wawe n’uwo muturanye ari amahoro, ubuzwa n’iki gutuza ngo ukore ibyo ugomba gukora?”.

    Umutekano ariko kandi ngo ntuhungabanywa n’ibyo bihuha gusa cyangwa abagizi ba nabi, ahubwo hari n’uhungabanywa n’inda nk’uko uhagarariye ingabo yabivuze. Yavuze ko kuri ubu hari abaharaye kunywa ibiyobyabwenge bamara kubihaga bagatangira gushoza amahane ugasanga mu ngo intambara zirarota. Avuga kandi nanone ko ubu usanga mu miryango nta mahoro abantu bahana kuko bugarijwe n’ubukene, ntibakorana umurava ngo batunge ingo zabo, ku bwo gusangira ubusa bakajya bahora bacanamo. Kuri ibi byose yaboneyeho asaba abaturage kwirinda ibi biyobyabwenge, abasaba guhaguruka bagakora kandi bakanamenya kwihaza mu byo bahinga aho ku bishora ku masoko byose ngo usange mu rugo inzara ari yose.

    Ati “Namwe se murahinga ibijumba, mwarangiza igihe byeze mukajonjoramo ibyiza mukabijyana ku isoko mu rugo mukahasiga imizi gusa, inkoko zatsra amagi ntmube mwanaha abana banyu ngo ni ayo kugurisha. Murumva ari gute mu rugo hazaba amahoro? Ko umwana azakurana umujinya w’ababyeyi ariho musigaye mwumva abana bishe ababyeyi babo, abagore n’abagabo batemanye. Nimuhinge mweze musagurire n’amasoko ariko namwe mwihaze mugire umutekano n’amahoro iwanyu”.

    Umurenge wa Mamba ni umwe mu mrenge ituriye igihugu cy’u Burundi, ukaba usabwa kwita ku mutekano wawo kugirango hatagira abava hanze bakawuhungabanya

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED