Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Jan 23rd, 2013
    Ibikorwa | By gahiji

    Rwanda | Nyamagabe : Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangijwe ku mugaragaro.

    Nyamagabe  Ukwezi kw’imiyoborere

    Kimwe n’ahandi mu gihugu, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22/01/2013 mu karere ka Nyamagabe hatangijwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe  imiyoborere myiza, guteganyijwemo ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza imiyoborere myiza mu nzego zitandukanye no mu baturage muri rusange.

    Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yatangaje ko uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza guteganyijwemo ibikorwa binyuranye birimo amarushanwa atandukanye ku miyoborere myiza, ndetse ubuyobozi bukazajya busura abaturage hirya no hino mu mirenge bugakemura ibibazo byabo.

    Buri cyumweru mu byumweru umunani byahariwe imiyoborere myiza akarere ka Nyamagabe kakigeneye insanganyamatsiko igaragaza icyo bazajya bibandaho. Icyumweru cya mbere cyahariwe ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza, icya kabiri cyahariwe ibikorwa by’ubutwari, icya gatatu kigenerwa ubukangurambaga ku kubungabunga umutekano.

    Icyumweru cya kane kizibanda ku bukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa Sida, imitangire ya serivisi nziza no kurwanya ruswa bikazibandwaho mu cyumweru cya gatanu, icyumweru cya gatandatu kigaharirwa ibikorwa byo kwigira, icya karindwi kigaharirwa abagore naho icya munani kikazibanda ku bufatanye bw’inzego za leta, abikorera na sosiyete sivile.

    Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe amazi n’ingufu, Isumbingabo Emma Françoise yatangaje ko ukwezi kw’imiyoborere myiza ari umwanya Leta y’u Rwanda yageneye gushimangira imiyoborere myiza no gutoza abanyarwanda umuco wo kwikemurira ibibazo no kugira uruhare mu iterambere ry ‘igihugu.

    Intore zo ku rugerero zasabwe kugira uruhare mu kwimakaza imiyoborere myiza zishyiraho amatsinda y’imiyoborere myiza, ndetse n’inzego zose zisabwa ubufatanye kugira ngo ukwezi kw’imiyoborere myiza kuzatange ku musaruro.

    Itangizwa ry’ukwezi kw’imiyoborere myiza ryahuriranye no gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’urugerero bizakorwa mu gihe cy’amezi atatu n’intore 1117 zo mu karere ka Nyamagabe zatojwe mu mpera z’umwaka ushize, ndetse n’itangizwa ry’amezi atatu y’ubukangurambaga bwimbitse ku kurwanya icyorezo cya Sida rizagirwamo uruhare runini n’intore zo ku rugerero, abitabiriye uyu muhango babishaka bakaba bapimwe virusi itera Sida.

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED