Bugesera: Bagiye gukangurira abaturage kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside
Intore zo ku rugerero mu karere ka Bugesera zihaye intego ko zigiye gukangurira abaturage batuye ako karere kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuburyo izacika burundu.
Ibi, izi ntore zabitangaje kuwa 22/01/2013, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ibikorwa intore z’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 zizakora mu gihe cy’amezi atatu.
Uretse ibyo, izo ntore zagaragaje ko zizihatira ku rwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, kwigisha abaturage gufata amazi y’imvura ava ku mazu yabo, kwirinda malariya na sida ndetse no kwita ku isuku n’isukura nk’uko byatangajwe na Mukarubayiza Anne Marie umwe mu ntore z’abanyeshuri ziri ku rugerero.
Agira ati “ twihaye intego ko tugiye gushishikariza abaturage bakitabira umuco wo kwizigamira, bibumbira mu mashyirahamwe no mu makoperative kandi turizera ko bazatwumva vuba”.
Depite mu nteko ishinga amategeko Honorable Kaboneka Francis yasabye urwo rubyiruko ko rugomba kwiheraho mbere y’uko bajya gushishikariza abandi ibyo bikorwa biyemeje gukora.
Ati “ ntabwo wakangurira abandi kunywa ibiyobyabwenge kandi nawe ubinywa cyangwa ngo ubabwire kwizigamira nawe utabikora, mwihereho kuko ijya kurisha ihera ku rugo”.
Kaboneka yabwiye urwo rubyiruko ko rugomba kwirinda icyorezo cya sida ndetse bagashishikariza abandi kwirinda ubwandu bushya. Yabasabye kwiha intego yo kubaho ari bazima kuko aribo maboko y’igihugu.
“ igihugu kibabonemo igisubizo aho kuba umutwaro, ubwenge bwanyu bugomba kurindwa ibiyobyabwenge. Ibi bikorwa mugomba kubikorana umutima kandi mukabikora mubikunze maze mugasiga amateka meza”.
Umugwaneza Placidie waje uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) yabwiye urwo rubyiruko ko rugomba kugira uruhare mu guhagarika ubwandu bushya.
Ati “ buri muntu wese biramureba kuko ubu mu gihugu hose hari abantu barenga ibihumbi 300 babana n’ubwandu ndetse abagera ku bihumbi 15 bandura buri mwaka. Dukeneye uruhare rwanyu kugirango hatagira abandi bandura”.
Ibyo bikorwa byo gutangiza itorero bikaba byabanjirijwe no gukora umuganda wo gusukura ikigo cy’amashuri gishya cyuzuye mu mujyi wa Nyamata ndetse gikurikirwa no kwipimisha agakoko ka sida ku babishaka.
Mu karere ka Bugesera intore z’abanyeshuri ziri ku rugerero ni 412, zirimo abahungu 222 ndetse n’abakobwa 190.






