Subscribe by rss
    Sunday 22 April, 2018
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Mon, Jan 28th, 2013
    Ibikorwa | By gahiji

    Rulindo: muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza abaturage basanga abayobozi bakwiye kubegera bakaganira bakungurana inama ku bijyanye n’imiyoborere myiza.

    Share This
    • Add to Delicious
    • Share on FriendFeed
    • Digg
    • submit to reddit
    Tags

    muri uku  kwezi kw’imiyoborere myiza abaturage  basanga abayobozi bakwiye kubegera bakaganira bakungurana inama ku bijyanye n’imiyoborere myiza.

    Bamwe mu baturage batuye akarere ka Rulindo, bavuga ko ngo imiyoborere myiza izagerwaho ari uko abayobozi babegereye bakungurana inama,ndetse bakanafatanya gukemura ibibazo bimwe na bimwe biba bihari bidindiza imiyoborere myiza.

    Aba baturage kandi ngo basanga abayobozi baba bakwiye kurushaho kwiyegereza abaturage ,ntibabasuzugure ngo babone ko nta nama babagira ,nyamara ngo harimo abantu bashobora gutanga inama zubaka.

    Nk’uko kandi muri aba baturage bakomeza babivuga ngo hari igihe usanga umuyobozi atunvikana n’abaturage akigira umunyabwenge wenyine kandi ngo haba hari abaturage bashobora kumwunganira .

    Ibi  ngo basanga ari  bimwe mu bishobora gutuma imiyoborere myiza igerwaho nk’uko bikwiye.

    Bityo ngo bakaba basanga hakagombye kubaho ubufatanya haba mu bikorwa ndetse no mu bujyanama kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza.

    Visi prezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite,Karisa Evariste ubwo yari mu karere ka Rulindo mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza, yabwiye abari bitabiriye ibyo birori ko imiyoborere myiza ibareba bose,baba abayobozi ndetse n’abaturage .

    Yagize ati ”imiyoborere myiza iratureba twese haba abayobozi ndetse n’abaturage. Umuyobozi mwiza ni uwegera abo ayobora bakajya inama ,bashakira hamwe icyakorwa ngo igihugu kirusheho kugira imiyoborere isobanutse. Imiyoborere myiza kandi iyo igezweho ni nayo ituma tugera ku iterambere rirambye.”

    Kuri uyu munsi kandi umuyobozi w’akarere ka Rulindo nawe yasabye abayobozi bafatanije kuyobora bo mu nzego z’ibanze ko bagomba kwegera abaturage.

    Yagize ati ”umuyobozi si uwirirwa yizengurutsa ku ntebe mu biro,ahubwo umuyobozi mwiza ni umanuka akegera abo ayobora  aho batuye mu midugudu .Ni byiza ko abayobozi bafata igihe gihagije cyo kubana n’abaturage no kujya inama .Ibi ni byo bizatugeza ku miyoborere myiza kandi irambye.”

    Abatuye akarere ka Rulindo bavuga ko abayobozi babo bagenda barushaho kubegera ,kandi ngo ni byo baba bifuza,kuko bituma bisanzura ku bayobozi babo.

    Ibi kandi ngo binabafasha kugaragaza ibibazo biba biri aho batuye kugira ngo babishakire imiti bafatanije n’ubuyobozi.

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects
    • Parents Petition Norwegian Government over Uganda Arrests
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Arinaitwe: Uganda Intelligence Source from Butabika Mental Facility

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED