Nyanza: Imihigo ni bumwe mu buryo buri kwihutisha iterambere ry’abaturage
Ubwo tariki 29/01/2013 itsinda rihuriwemo n’abakozi batandukanye b’akarere ka Nyanza birizaga umunsi wose basura umurenge wa Nyagisozi ukaba ari umwe mu mirenge y’icyaro muri ako karere byagaragaye ko imihigo hari icyo imariye abaturage mu rwego rwo kwihutisha iterambere ryabo ndetse no kubageza ku mibereho myiza nk’uko bo ubwabo ahenshi babyitangiyemo ubuhamya.
Buri bakozi batatu bagiye bahitamo  akagali basura bakareba aho abaturage bageze batera imbere ndetse bakagirana ibiganiro nabo hasuzumwa gahunda ihamye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako kagali bwakoze kugira ngo abaturage batere imbere binyuze mu mihigo yasinwe mu mwaka 2012-2013 n’abayobozi babo babegereye.
Â
Ibyitaweho muri icyo gikorwa ni ugusuzuma ibijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imiyoborere myiza. Muri buri rwego hagiye hasurwa ibikorwa bitandukanye birimo nk’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo n’imiturire.
Mu byagaragariye abari bagize ayo matsinda yakoze igikorwa cyo gusuzuma aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa ndetse bigashimangirwa n’abaturage ni uko imihigo ari bumwe mu buryo buri kwihutisha iterambere ry’abatuyemu cyaro.
Hirya no hino mu tugari tugize umurenge wa Nyagisozi imirima yari ihinzwe kandi mu buryo bwa kijyambere ndetse na buri rugo rufite amatungo maremare cyangwa magufi yifashishwa mu kubona ifumbire ikoreshwa mu buhinzi  bw’ibihingwa bitandukanye.
Uburyo bw’imiturire nabwo bwarahindutse nk’uko abari muri iryo tsinda babibonye aho bamwe mu baturage bavuye tubande tw’imisozi bagatuzwa mu midugudu aho ibikorwa remezo bibegerezwa mu buryo bworoshye kuko baba bibumbiye hamwe.
Mu byashimwe ku bigo by’amashulli abanza ni uko abana bose bageze igihe cyo kujya kwiga bajyayo bikaba byaragabanyije ubuzererezi. Kambayire Appoline umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza ni umwe mu bari muri iryo tsinda ndetse akaba ari nawe wari urikuriye.
Mu kiganiro yatanze myuma y’uko igikorwa cy’isuzuma cyari kimaze gukorwa yishimiye ko muri rusange abaturage bafite intambwe bateye ndetse n’iyo bamaze kugeraho mu iterambere byose bakaba babikesha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo buri muyobozi mu nzego yiyemeje kugeraho bikubiye mu masezerano y’ibyo yiyemeza gukora imbere y’undi umukuriye mu kazi.
Abayobozi mu nzego z’ibanze batihutisha imihigo nk’uko babyiyemeje bo basabwe kugira ibyo bakosora kugira ngo abo bayoboye nabo barusheho kwihutishwa mu iterambere kuko hari aho wasangaga bamwe bari imbere mu iterambere abandi bakiri inyuma kandi hose harahizwe imihigo imwe.
Ahatunzwe agatoki kurusha ahandi ni mu bijyanye n’isuku mu bigo by’amashuli abanza aho ahenshi basanze iri ku rwego rukiri hasi.
Rutabagisha Herman umuyobozi w’umurenge wa Nyagisozi ukaba wakorewe icyo gikorwa cyo kureba aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa yijeje abayobozi batandukanye bari baturutse ku rwego rw’akarere ka Nyanza ko ibyo bashimwe bazabikomeza ndetse n’ibyo basabwe gushyiramo ingufu bakaba biteguye kubikora mu gihe ya vuba.
Igikorwa cyo gusuzuma uruhare rw’imihigo mu iterambere ry’abaturage mu karere ka Nyanza cyaherewe mu murenge wa Nyagisozi ariko kizakomereza no mu yindi mirenge 9 isigaye nk’uko Kayijuka John umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza abivuga.