Ngoma: Ubuyobozi bwiyemeje guca akajagari mu ubucuruzi
Ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze mu murenge wa Kibungo buratangaza ko butazihanganira uwariwe wese uzagerageza gukora ubucuruzi mu kajagari budakorewe mu isoko.
Icyi cyemezo ubu buyobozi bugifashe nyuma y’ uko muri uyu murenge cyane cyane mu kagari ka Karege hari hamaze kogera udusoko twaremaga mu buryo butemewe.
Utu dusoko wasangaga turema mu gihe isoko rya Kibungo riri kurema naryo. Kamwe mu gasoko kari kamaze kumenyekana ni agaherereye munsi y’ ishuri rikuru ry’ ubuhinzi rya Kibungo(INATEK) ahazwi ku izina rya Rond-point ya INATEK.
Ubuyobozi buvuga ko uretse kuba aka gasoko karemaga bitemewe n’ amategeko ngo naho kaberaga katezaga umutekano mucye, kuko kaberaga mu muhanda bikaba byabangamiraga urujya n’uruza rw’abagenzi n’ ibinyabiziga ndetse ngo n’ impanuka rugeretse.
Safari Adolphe umuyobozi w’ akagari ka Karenge ubwo twasangaga ari mu mukwabu wo kwirukana abahacururiza yatubwiye ko ubucuruzi butemewe buteza akajagari bityo ko ubuyobozi butakomeza kubireberera.
Yagize ati: “Abenshi usanga baba bakwepa gusora mu masoko maze ugasanga baratambamira abasoze mu isoko babatanga abakiriya mu nzira. Ibi biri mu kurengera inyungu z’uba yasoze ngo acururize mu isoko hemewe. Umuntu abiretse ntawakongera kujya mu isoko kandi aricyo twaryubakiye.â€
Mu bucuruzi butemewe kandi habarizwamo n’abantu bagenda batembereza imbuto, inyanya n’ibindi biribwa mu mago y’abantu kuko nabyo ngo bigaragara cyane muri aka kagari ku munsi w’isoko.
Kuruhande rw’ababikora nabo bemera ko ari amakosa ariko bakavuga ko nanone hari igihe babiterwa n’uko isoko bubatse ari rito ko batabona ibibanza bacururrizamo bose baramutse bagiyeyo.
Umwe muri bo yavuze ko: “Bari bakwiye kudohora natwe tukiberaho kuko no mu isoko bavuga ntago twahakwirwa twese. Iyo urebye usanga isoko ryaruzuye ntahandi wabona ikibanza.â€
Isoko rya Kibungo rimaze iminsi ryubatswe kuburyo bujyanye n’ igihe, aho kugeza ubu rikiri mu maboko y’akarere akaba ari ko gakodesha abarikoreramo.
Â