Ingengo y’imari y’akarere ka Gatsibo yiyongereyeho 1 633 569 123frw
Ruboneza Embroise umuyobozi w’akarere Gatsibo (foto by Sebuharara)
Abagize inama njyanama y’akarere ka Gatsibo, tariki 22/01/2012, bongereye ingengo y’imari izakoreshwa n’akarere mu mwaka wa 2011/2012 nyuma yo kubona ko iyateguwe idahagije hagendewe ku bikorwa biteganyijwe gushyirwa mu bikorwa.
Ingengo y’imari y’akarere ka Gatsibo yari yateguwe muri 2011 yari 6 973 415 726 frw ariko nyuma yo gusanga itazarangiza ibyo akarere gateganya yarongerewe igera kuri 8 606 984 849 frw.
Amafaranga yiyongereye agenewe ibikorwa biteza imbere abaturage nk’imishinga ya CDF, RDB hamwe no kurihira amashuri abana batishoboye. Muri iyi ngengo y’imari arenga miriyari eshanu azakoreshwa mu kwishura ibintu n’imirimo naho azakoreshwa mu mishinga y’iterambere agera kuri 1 256 130 686 frw. Ubu imaze gukoreshwa igera kuri 53%.
Abagize njyanama y’akarere ka Gatsibo bakaba bashima uburyo ingengo y’imari y’akarere ikoreshwa kuko mu mezi atandatu ashize byinshi mu byo yari igenewe byashyizwe mu bikorwa.
Muri iyi nama njyanama kandi hemejwe ko umushahara w’abakozi b’akarere wongererwaho 30% azafasha abakozi kugira umurava mu kazi bakora.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Embroise, avuga ko kuba abakozi bongerewe 30% bizatuma bakorana umurava ndetse n’icyuho cy’abakozi bagenda kubera umushahara muto nticyongere kuboneka.