Intara y’amajyaruguru yamuritse ibikorwa yagezeho muri 2011
Ku wa gatandatu tariki 21/01/2012 mu mujyi wa Musanze habereye umuhango wo kumurika ibyo intara y’amajyaruguru yagezeho mu mwaka wa 2011 mu rwego rwo kubyishimira no kurebera hamwe ibigomba kugerwaho mu myaka iri imbere.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yatangaje ko mu bikorwa byagezweho harimo imihanda, abaturage batanze mitiweli neza, guhuza ubutaka n’ibindi.
Guverineri Bosenibamwe yavuze ko ibyo byose bagezeho, abatuye intara y’amajyaruguru bagomba kubyishimira. Yongeyeho ko ariko hari n’ibyo bagomba kugeraho mu myaka iri imbere. Aho yavuze ko mu mwaka wa 2013 abaturage b’intara y’amajyaruguru bose bazaba boroye inka.
Mu bindi ngo intara y’amajyaruguru igomba kugeraho ni uko mu mwaka wa 2013 abaturage bagera kuri 70% bazaba batuye mu midugudu. Ikindi ngo ni uko tumwe mu duce tw’iyo ntara tutarangwagamo amashanyarazi hari imishinga yo kuzayahageza.
Aha atanga urugero rw’akarere ka Gakenke kuko kari inyuma mu kugira amashanyarazi muri iyo ntara, ndetse n’imirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Burera nka Kivuye n’indi.
Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko ari byiza ko bishimira ibyiza bageze ho kandi na Guverinoma irabashyigikiye kuko ari abakozi. Yabwiye abatuye intara y’amajyaruguru ko bagomba kumenya ko intara y’amajyaruguru atariyo yonyine iri mu Rwanda.
Yakomeje ababwira ko batagomba kwirara kuko bari mu ipiganwa n’izindi ntara. Ngo nibumva ko ari bonyine bazasanga hari abandi babanyuzeho. Yabijeje ko azababa hafi mu byo bateganya gukora byose.
Minisitiri w’intebe yabwiye abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru ko kuba yazanye n’abo baminisitiri benshi kuko bishimiye abo baturage. Minisitiri w’intebe yasabye abo baturage gukoresha abo baminisitiri kugira ngo babafashe mubyo bateganya gukora.