Nyamagabe: abaturage bashimiye abayobozi kubera imiyoborere myiza
Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko abayobozi ari bo bashimira abaturage bitwaye neza, abaturage b’akagari ka Remera mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe batumiye abayobozi babo maze babagezaho ibihembo bitandukanye nyuma yo kubashima ku miyoborere myiza babagaragariza.
Akarere ka Nyamagabe
Muri icyo gikorwa cyabaye taliki 20/01/ 2012, abaturage mu kagari ka Remera, bamaze gutungura abayobozi babo. Aba baturage ngo basanze uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza kutasiga bateretse abo bayobozi icyo babatekerezaho.
Nk’uko ababahagarariye babivuga, ngo bakoze inama basabiye uruhushya ariko baheje abayobozi, maze bemeranya ko bakwiye gutumiza abayobozi babo kuva mu midugudu kugeza ku rwego rw’umurenge maze bakabashimira ku miyoborere myiza.
Mudahera Venuste ukuriye abaturage bateguye iki gikorwa yagize ati “Iki gikorwa tujya kugitegura rero, twicaye hasi mu nama y’abaturage, turareba dusanga natwe ubuyobozi bwiza bwaratugejejeho ibintu byinshi, dusanga batajya bahora badushima gusa ko ahubwo natwe dukwiye kubashimaâ€.
Simbizi Athanase ni umwe mu bakuru b’imidugudu bahawe ibihembo akaba atangaza ko ibyo abaturage babakoreye bimwongeye imbaraga zo gukomeza kwitanga atizigamye kuko ngo yagaragarijwe ko umuhati we uhabwa agaciro n’abaturage.
Ati: “Nabyakiriye neza cyane! Nabonye ko burya iyo tuvunika baba babireba, byanyongereye izindi mbaraga muri serivisi mbahaâ€
Uretse ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akagari bwahawe icyemezo cy’ishimwe, abakuru b’imidugudu bahawe amasuka, imwe kuri buri muntu.
Akagari ka Remera kagizwe n’imidugudu itanu kakaba gatuwe n’abaturage 3640. Mu byo abaturage bashimira abayobozi harimo gahunda nk’umuganda, kurwanya nyakatsi, kwiyubakira ibyumba by’amashuli, guhuza ubutaka n’izindi gahunda ngo abayobozi babayoboramo zikabagirira akamaro kandi batabahutaje.