Gisagara: FPR ifite uruhare runini mu iterambere ry’abanyarwanda
Abaturage bo mu karere ka Gisagara barahamya badashidikanya ko umuryango FPR/Inkotanyi uri ku isonga mu iterambere ryabo no mu byo bamaze kugeraho bishimishije.
Abayobozi ba Gisagara imbere y’amashuli y’uburezi bw’imyaka 12 muri Kigembe
Muri aka karere hagaragaye ibikorwa byinshi bifasha abaturage kubaho neza no gukemura ibibazo bahura nabyo byose bihetswe n’umuryango FPR.
Ubwo bari mu kumurika no kwishimira ibyagezweho kubera uyu muryango mu murenge wa Kigembe, ku itariki ya 20, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza muri uyu muryango ku rwego rw’intara Madamu Donatille, yasobanuriye abaturage ko uyu muryango icyo ugamije mbere na mbere ari iterambere ry’abaturarwanda.
Yasobanuye ko uyu muryango ukora ibishoboka byose kandi ku mpande zose z’ubuzima zirimo, ubukungu, umutekano, imibereho myiza n’imiyoborere myiza kugira ngo hatagira uhera hasi kubera impamvu runaka iturutse ku ikora nabi rya kimwe muri ibyo.
Akaba ari nayo mpamvu we avuga ko umuryango RPF/INKOTANYI ari moteri y’iki gihugu mu iterambere ry’abagituye bose.
Ubwo bari muri uyu murenge wa Kigembe kandi Madamu Donatille yasezeranyije abaturage ko uyu muryango ukomeza gukora ari nayo mpamvu bagiye guhabwa ivuriro hafi nyuma y’ishuli ry’imyuga bahawe.
Abahejejwe inyuma n’amateka bo muri uyu murenge yabasezeranyije ko bagiye guhabwa amatungo magufi yo korora abasaba kuyitegura. Yanabashimiye isuku ibaranga abasaba kujya bayihorana.