U Rwanda rwizeye kuzinjiza miliyoni 70 z’amadorari rubikesha ikawa yoherezwa hanze
Ikawa y’u Rwanda
Bwana Celestin Gatarayiha uhagarariye akanama gashinzwe ibihingwa byoherezwa mu mahanga yatangarije ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa (Xinhua) ko mu gihe umwaka ushize u Rwanda rwari rwinjije amafaranga aturuka ku ikawa angana na miliyoni 56 z’amadorari, ubu noneho uyu mwaka rwizeye kuzinjiza miliyoni 70 z’amadorali.
Mu gutangaza ibi Bwana Celestin Gatarayiha yabitangaje ashingira ku kuba guhera mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa cumi uyu mwaka, amafaranga amaze kwinjira agera kuri miliyoni 61 z’amadorari. Ngo ikindi kibitera ni uko igiciro cy’ikawa kiyongereye ku isoko mpuzamahanga aho ubu ikilo kigura hagati y’amadorali arindwi n’umunani mu gihe umwaka washize cyaguraga hagati y’amadorari abiri n’atatu.
Uretse ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo ni bimwe mu bituma u Rwanda rwinjiza amadevise ava mu duce dutandukanye tw’isi.
Ubuhinzi bw’ikawa mu Rwanda buri ku buso bwa hegitari ibihumbi 35 buteyeho ibiti ibihumbi 400. Igice kinini cy’ikawa yoherezwa mu mahanga yoherezwa muri leta zunze ubumwe za Amerika no ku mugabane w’uburayi. Igice gito gisigaye kikoherezwa mu burasirazuba bwo hagati, mu buyapani no mu bushinwa.
Anne Marie NIWEMWIZA