Amasambu agifite ibibazo ntatangirwa ibyemezo bya burundu
Ibyo byatangajwe na Mukagashugi Chantal, umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere, ishami ry’ubutaka, ubwo batangaga ibyemezo bya burundu by’ubutaka mu Karere ka Kamonyi. Icyo gikorwa cyabereye mu murenge wa Nyarubaka.
Mukagashugi avuga ko n’iyo icyemezo cyaba cyararangije gukorwa, maze ku munsi wo kugitanga hakagaragazwa ko iyo sambu ifite ibibazo byatangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, itangwa ry’icyemezo rirahagarikwa kugeza ubwo icyo kibazo gikemutse.
Mushimiyimana Laurence wo mu Kagari ka Kambyeyi, umurenge wa Nyarubaka yagaragaje, impungenge ku cyemezo cya burundu cyari kije guhabwa umuntu waguze isambu y’umuryango wabo, ariko igurishijwe n’umuntu umwe mu muryango w’abana 13.
Uwo nawe yamenyeshejwe ko icyo cyemezo kitatangwa ibyo bibazo bidakemutse. Urubanza ngo rwaburanishijwe ku rwego rw’Akagari.
N’ubwo harimo hatangwa ibyangombwa bya burundu, ngo igikorwa cyo kwandika ubutaka kirakomeza. Bityo abakozi b’ishami ry’ubutaka basabye abaturage bagifite ubutaka butanditse gukomeza kubutangaho amakuru no kubwandikisha.
Mukagashugi akomeza avuga ko ibyemezo bitangwa, ari iby’ubutaka, ariko ko munsi y’ubutaka haramutse hagize amabuye y’agaciro abonekamo umuturage nta burenganzira abifiteho ngo “ibiri munsi y’ubutaka ni ibya letaâ€.
Igikorwa cyo kwandikisha ubutaka kigenwa n’itegeko ngenga ryo kuwa 14/7/2012, aho mu ngingo yaryo ya 30 bavuga ko kwandikisha ubutaka ari itegeko k’ubutunze. Mu murenge wa Nyarubaka hakaba hatanzwe ibyemezo bigera ku bihumbi makumyabiri na bibiri.