Gushyirwaho k’umunsi wo guca ubuhunzi byatumye umubare w’abataha wiyongera-Sayinzoga
Nyuma y’itangazo ry’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuga ko guhera mu kwezi kwa 6 umwaka utaha nta munyarwanda uzaba ukemerewe kwitwa impunzi, Abanyarwanda bari mu buhunzi hanze y’igihugu bakomeje gutahuka ku bwinshi.
Iyi niyo mpamvu tariki 7/11/2011 Abanyarwanda 6 bitandukanyije na FDLR binjira mu Rwanda k’umupaka wa Ruzizi baturutse muri Kongo. Bakigera mu Rwanda batangaje ko kuba mu mashyamba ya Congo byari bibarambiye kandi mu gihugu cyabo hari umutekano n’iterambere. Bavuga ko aho bari mu mashyamba abarwayi batabona imiti ndetse n’abana ntibashobore kwiga bakaba bahisemo kuza mu Rwanda gufatanya n’abandi mu iterambere.
Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe gucyura no gusubiza abahoze ari abarwanyi m’ubuzima busanzwe, John Sayinzoga, avuga ko kuva itariki yo guca ubuhunzi yashyirwaho umubare w’abarwanyi bataha mu Rwanda wiyongereye ugereranyije nabari basanzwe bataha, ibi bikaba bigaragarira mu mibare y’abamaze kugera mu kigo cya Mutobo.
Nkuko bitangazwa na minisiteri ifite inshingano yo gucyura impunzi umubare munini w’impunzi uri mu gihugu cya RDC.
Abataha bakaba bavuga ko zimwe mu mpamvu zibabuza gutahuka harimo abababeshya babatera ubwoba mu gihe abandi hari abagendera k’ubujiji n’amakuru atariyo babwirwa. Indi mpamvu abatahuka bagaragaza nuko iyo bimenyekanye ko hari ushaka gutaha agirirwa nabi.
Mu mashyamba ya Kongo habarirwa abarwanyi ba FDLR batarenze 7000  nkuko bitangaza na bamwe mubitandukanyije na FDLR. Abenshi banga gutaha kuko badafite amakuru atuma bataha, mu gihe abandi bagendera kubihuha bahabwa n’abayobozi babo bafite ibyo bakoze mu Rwanda banga gusigara mu mashyamba bonyine.
Kuba harashyizweho italiki ntarengwa yo guca ubuhunzi bikaba bizafasha abari baragizwe imbata n’abatinya kugaruka mu Rwanda kubera ko basize bakoze jenoside bizababera uburyo bwo kugaruka mu gihugu cyabo.
Sylidio Sebuharara