“Iyo uteye intambwe nziza bakagushima ugomba kwirinda gusubira inyuma†– Bosenibamwe
Ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi ku rwego rw’imirenge n’utugali bigize akarere ka Rulindo, ejo, guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yabwiye abawitabiriye ko bagomba kuguma ku mwanya wa mbere mu gihugu.
Mu muhangoBosenibamwe yashimye akarere ka Rulindo uburyo gakomeje guhiga utundi turere twose tugize igihugu dore ko umwaka ushize kaje ku mwanya wa mbere mu mihigo. Yabasabye kutirara ngo babe basubira inyuma.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwage Justus, yavuze ko iki ari igihe kiza cyo kumenya uko umuturage wa Rulindo abayeho, bakamenya aho bashaka kumuvana ndetse n’aho bifuza kumugeza. Yagize ati: “aha hazava igisubizo urugo rukennye cyane mu karere kacu rukeneyeâ€.
Uyu mwiherero w’iminsi itatu witabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize aka karere uko ari 17, abagoronome b’imirenge, abaveterineri, abaperezida ba njyanama z’utugali n’abandi.
Mu bazatanga ibiganiro harimo abantu babashije kwiteza imbere ku buryo babera abandi urugero. Muri bo harimo perezida w’abahinzi b’ibihumyo ku rwego rw’igihugu, Sina Gerard, ufite uruganda rutunganya umusaruro ukomoka mu buhinzi.
Jean Noel Mugabo