Nyamagabe: abimuwe muri Gishwati bagiye guhabwa indi mirima yo guhingamo
Umuyobozi w’akarere yakira ibibazo
Ikibazo cy’abaturage bimuwe muri Gishwati bagatuzwa mu karere ka Nyamagabe kigiye gukemurwa. Aba baturage bari bahangayikijishijwe n’uko imirima yabo yatewe mo icyayi, icyakora ubu bemerewe gutizwa imirima mu gihe icyo cyayi kitarera.
Ngabonziza Michel uhagarariye aba baturage, avuga ko icyo gihe bimurwa, buri muryango wahawe ubutaka bungana na hegitari none ubu bwose bukaba bwaratewemo icyayi.
Ati“Ikibazo ni uko aho hantu baduhaye twahahinze icyayi none tukaba tudafite ikidutunga kandi icyayi cyera hashize imyaka itatuâ€
Iki kibazo ni kimwe mu bibazo umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yagejejweho ubwo yari yagiye mu murenge wa Gatare taliki ya 23/01/2012.
Kuri iki kibazo cy’abaturage bimuriwe mu karere ka nyamagabe bavuye muri Gishwati yabasobanuriye ko icyayi cyatewe mu mirima yabo ari icyabo kandi ko kizabagirira akamaro nikimara kwera.
Gusa yasabye ubuyobozi bw’imirenge batuyemo kuba babatije imirima ya Leta ihari kugira ngo babe bayikoreraho ubuhinzi mu gihe icyayi cyabo kitarera.
Mu mwaka wa 2002 imiryango igera kuri 500 yatujwe mu karere ka Nyamagabe nyuma yo kwimurwa muri Gishwati mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije muri ako gace kari gasanzwe ari ishyamba kimeza,  buri muryango ukaba warubakiwe inzu, uhabwaga n’ubutaka bungana na hegitari ndetse n’inka.