Nyamagabe: ishyirahamwe ASSERENYA ririzeza ubufatanye mu miyoborere myiza
Ubuyobozi bw’akarere buri kumwe na komite ASSERENYA
Tariki ya 23/01/2012, Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Amajyambere madamu Mukarwego Immaculée, yakiriye mu biro bye abagize Komite y’ishyirahamwe ry’abanyeshuli ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda bakomoka mu karere ka Nyamagabe ASSERENYA (Assocociation des Etudiants Ressortissants de Nyamagabe).
Nkuko uyu muyobozi yabivuze, ngo iri shyirahamwe rifite uruhare runini mu iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe. Ibikorwa byaryo ngo byibanda ku bukangurambaga butandukanye kuri gahunda za Leta.
Ibiganiro byahuje impande zombi ngo byari bigamije gutegurira hamwe ibiganiro bizahuza ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe n’abanyeshuli bakomoka muri aka karere biga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda  muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, ibi biganiro biteganyijwe kuzaba taliki ya 5 Gashyantare 2012.
Umuyobozi wa ASSERENYA Murwanashyaka Damien yishimiye umwanya bahabwa n’ubuyobozi bw’akarere mu iterambere ry’ako, avuga ko batazahwema gutanga ibitekerezo no gukora ibikorwa bigamije kwesa imihigo.
Ishyirahamwe ASSERENYA rigizwe n’abanyamuryango 400, bose bakomoka muri aka karere ka Nyamagabe.