Gakenke : Abayobozi b’inzego zibanze batuye ku mudugudu byakwihutisha gahunda y’imidugudu
Nta banga ririmo ko hamwe na hamwe gahunda yo gutura mu midugudu icumbagira kuko abaturage batayitabira nk’uko bikwiye n’ubwo ubuyobozi bubibashishikariza. Hamwe bahisemo ko abayobozi batanga urugero rwiza bafata iyambere mu gutura mu mudugudu.
Mu nama y’umutekano iheruka guterana Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gutanga urugero rwiza batura ku mudugudu. Ibi bishobora gutuma abaturage na bo bafatira ku rugero rwiza rwabo na bo bakagana imidugudu.
Abayobozi b’inzego z’ibanze nibo baturanye n’abaturage ahantu hatakaswe umudugudu kandi bakaba ari bo bakurikirana iyo gahunda buri munsi kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.
Ni gute wakwigisha ibyo udakora ? Byamera nka ya mvugo igira iti : « Mwumve ibyo mvuga mwe kureba ibyo nkora ». Kuva isi yahangwa ngo umuyobozi ahorana ukuri. Ariko ukuri kwaba ukuri guhamye abayobozi b’inzego zibanze bashyize mu bikorwa gahunda y’imidugudu na bo ubwabo nta nkomanga ku mutima kuko umuyobozi mwiza abera urugero abo ayobora.
Hamwe na hamwe hafashe ingamba z’uko nta musore uzongera kubaka ahantu hatashyizwe umudugudu cyangwa ku bantu basanzwe batuye kudasana inzu zabo zitari ku mudugudu kugira ngo mu minsi iri mbere bazimukire ku mudugudu.
Ni byiza, ingaruka nziza zizagarukira umuturage nk’uko umuyobozi mwiza aharanira icyiza ku muturage. Aha, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke avuga ko nta nzu nshyashya izongera kubakwa ahantu hatari kuri site y’umudugudu.
Yagize ati : « Nta nzu  nshyashya dukeneye ahantu hatari kuri site y’umudugudu. Abasore bose bagomba kubaka ku mudugudu. Nta muriro, nta mazi abaturage bagezwaho badatuye ku mudugudu. »
Ibyiza bigendanye no gutura mu midugudu
Ntawanga kubaho neza, ntawanga gutura aheza. Ariko abantu badatuye ku mudugudu kubaho neza batuye hafi y’ahantu bashobora kwivuza, kwiga, batuye mu nzu zifite amazi n’amashyanyarazi byaba ari biri kure nk’ukwezi.
Leta y’u Rwanda ishyize imbere ko Umunyarwanda wese abaho neza kandi agatura heza. Byagerwaho gute abaturage batuye batandukanye ? Ibyo bishimangirwa n’Icyerekezo 20-20 aho Leta ifite gahunda yo kugeza amashyanyarazi kuri 35% by’Abanyarwanda bivuye kuri 6%.
Ku birebana n’amazi irashaka kugeza amazi meza ku baturage bikava kuri 52% bikagera nibura kuri 55%. Kugira ngo bigerweho gutura mu mudugudu ni cyo gisubizo cyihuse kandi kitagoye. Ni aha abaturage gufata iya mbere bakira ibyiza byo gutura mu midugudu.
Uretse no kugezwaho n’ibikorwa-remezo, gutura mu midugudu byihutisha iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi. Abahinzi babona ahantu hagaragara hakorwa ubuhinzi bwa kijyambere bw’igihingwa kimwe. Bityo abaturage bakihaza mu biribwa bakanakirigita ifaranga.
Ku bworozi, gutura mu mudugudu bifasha aborozi kubona inzuri zihagije zo kuragiramo amatungo yabo akarushaho gutanga umusaruro uhagije.
Ikindi gutura mu mudugudu byoroshya gucunga umutekano w’abantu kuko Leta itabasha kubona umupolisi cyangwa umusirikare kuri buri rugo, ariko iyo muri mu midugudu muba muri hamwe bityoi n’abacunga umutekano bikaborohera yewe n’ugize ikibazo agatabarwa byihuse.
Muri iyo nama bemeranyijwe ko kwitabaira gutura ku mudugudu ni umusanzu wa buri wese mu kwihutisha iterambere ry’akarere by’umwihariko n’iry’igihugu muri rusange.