Nyamasheke: CNJ yiyemeje kwiteza imbere no kwirinda ibiyobyabwenge.
Urubyiruko rwitabiriye inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri y’abagize inama y’igihugu y’urubyiruko (CNJ) mu karere ka Nyamasheke kuva ku tugari kugeza ku karere, baratangaza ko bagiye guhagurukira kwiteza imbere ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge.
Nyuma yo guhabwa ibiganiro bitandukanye bikubiyemo ubukungu, imibereho myiza, umutekano ndetse n’ibindi, uru rubyiruko rwiyemeje gufatanya gushyira mu bikorwa amasomo rwahigiye.
Rwiyemeje kwibumbira mu makoperative kugirango rwiteze imbere ruhanga imirimo, gushyira mu bikorwa gahunda za leta rwibanda ku mihigo, kworozanya ruhereye ku matungo magufi rufitiye ubushobozi, kurinda umutekano rwirinda ibiyobyabwenge ndetse no gukusanya umusanzu wo gutera inkunga abanyasomariya bugarijwe n’inzara.
Uru rubyiruko kandi rwifuje ko rwajya ruhabwa umwanya mu gutegura ingengo y’imari y’ibikorwa by’urubyiruko, ndetse bakanafashwa guhura n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze mu rwego rw’imikoranire myiza.
Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gatete Catherine, yabwiye uru rubyiruko ko inzego zabo zishingiye ku bwitange kandi bubyara umusaruro. Yabasabye kandi kurushaho kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda Sida bakanipimisha kugirango bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.