Ingamba zo kubungabunga amaterasi yakozwe muri Gishwati zarafashwe
Mu rwego rwo kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza bishingiye ku mvura nyinshi ikunze kugwa mu duce tw’amajyaruguru n’uburengerazuba, mu misozi ya Gishwati cyane mu murenge wa Bigogwe hagiye hakorwa amaterasi. Ayo materasi akaba yarakozwe n’inkeragutabara zifatanyije n’abaturage aho Hegitari zigera kuri 320 zakozwe mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Arusha.
Mu ruzinduko rwa Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe na Minisitiri w’umutungo kamere Stanislas Kamanzi kuri uyu wa 06/01/2012 basura ayo materasi yakozwe, basabye abayobozi ba Nyabihu ndetse n’abaturage baturiye ahakozwe ayo materasi  gufatanya mu rwego rwo gucunga ayo materasi hirindwa ko hagira uyangiza bityo ntabyazwe umusaruro nk’uko bikwiye.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cy’aba bayobozi no guharanira inyungu n’iterambere ry’abaturage muri rusange, Mukaminani Angela umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Nyabihu yatangaje ko mu nama bagiranye n’abaturage baturiye ahakozwe ayo materasi, hagaragajwe impungenge zishobora gutuma ayo materasi yakwangirika.
Zimwe muri izo mpungenge zagaragajwe harimo ko ngo hari abaturage b’inyangabirama, bitwikira ijoro bakaragiramo inka amaterasi atarakomera ugasanga zirayatenguye kandi nyamara bitemewe. Ikindi kibazo ngo ni abaca ibyaci bagiye batera ku nkengero z’ayo materasi bitarakura ngo biyakomeze nk’uko bikwiye nabyo bikaba imbogamizi kuko ashobora guhita yangirika.
Mukaminani Angela avuga ko mu nama n’abaturage bafashe ingamba zo kubungabunga ayo materasi ari abaturage ubwabo bazivugiye. Abaturage bakaba baravuze ko buri wese agiye kuba ijisho ryo gucunga ayo materasi kuko ingaruka z’isuri baziboneye ubwabo.
Biyemereye ko uzafatwa aragiye inka mu materasi inka ye izafatwa ikagurishwa bityo hagasanwa ahazaba harangijwe no kuragira inka mu materazi bitemewe.
Abaca ibyatsi nabo bitarakura ngo bikomeze inkengero z’amaterasi, abazafatwa bakazahabwa ibihano bibakwiriye. Mukaminani Angela akaba avuga ko hamwe n’ubufatanye n’inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze ibyemezo bafashe bizashyirwa mu bikorwa bityo ayo materasi akomeze kubungwabungwa.