Gisagara: Kigembe abaturage barashima VUP
Abaturage bo mu murenge wa Kigembe akarere ka Gisagara barashima uburyo VUP (Vision 2020 Umurenge Program) ariyo gahunda yo kuzamura umurenge ukennye, ibahora hafi uyu munsi bakaba hari byinshi bamaze kugeraho ariyo babikesha.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gisagara aganira n’abaturage ba Kigembe
Hejuru yo kuba ifite abagenerwa bikorwa yitaho igihe cyose, VUP imaze gufasha abaturage benshi muri uyu murenge binyuriye mu nkingi eshatu zayo ari zo ; Gufasha abatishoboye, Gutanga akazi no gutanga inguzanyo kubafite imishinga.
VUP yafashije abaturage b’uyu murenge wa Kigembe gushinga Koperative yitwa COOPEKI igizwe n’abaturage bagera ku 1000 bakora ubuhinzi bwo gutubura imbuto z’ibigori na soya none uyu munsi bakaba bamaze gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 14 y’u Rwanda.
Mu myaka igera kuri 3 VUP itangiye ibikorwa byayo muri uyu murenge wa Kigembe yafashije abatishoboye bagera ku 1413, itanga akazi ku baturage bagera ku 3354 inatanga inguzanyo ku bantu bagera ku 1467.
Mu ijambo umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka gisagara Madamu Uwingabiye Donatille yavuze ubwo yajyaga gutanga matola ku bantu batoranyijwe, yasabye abaturage bo muri uyu murenge gutera intambwe mu majyambere. Yabasabye kwiga gusa neza no gutura heza.
Madamu Donatille kandi yababwiye ko batazahora bafashwa bityo iyi ikaba ari intango yo kugirango nabo babashe kugira icyo bageraho kivuye mu maboko yab.
Muri bo n’ubwo harimo abashaje batakibashije ariko harimo n’urubyiruko rufite imbaraga rushobora kugira icyo rugeraho akaba ariyo mpamvu yasabye urwo rubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora rugatera imbere ejo bundi rutazaba rwicuza kuba rusaziye ubusa kandi rwakabaye rwarubatse imbere harwo heza.