Muhanga: Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari barasaba ko umutekano wabo wakwitabwaho
Abanyamabanga nshingwabikorwa bagera kuri 63 b’utugari two mu mirenge igize akarere ka Muhanga, bakaba n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga barasaba ko bakwitabwaho by’umwihariko kuko mu kazi kabo bahuriramo n’ingaruka zikomeye zavamo no kuhasiga ubuzima.
Ibi bakaba babivuze kuri uyu 24 Mutarama 2012, ubwo bari bateraniye mu mujyi wa Muhanga mu mahugurwa abigisha ibyerekeranye n’amategeko yo kurangiza imanza, bahabwaga na Minisiteri y’ubutabera.
Umunyamabanga nsingwabikorwa w’akagari ka Nganzo mu murenge wa Muhanga mu karere ka Muhanga, Marie Providence Mukamwiza avuga ko mu gihe bagiye kurangiza imanza ziba zaciwe n’inkiko zinyuranye, bahuriramo n’ibibazo kuko ari bo bafatwa nk’aho aribo baciye izo manza.
Ibi ngo bituma bamwe mu baturage bashaka kenshi kubagirira ibikorwa by’urugomo mu gihe batishimiye irangizwa ry’imanza.
Avuga ko mu gihe cyo guhesha imitungo uwayitsindiye aribwo bakunze guhura n’ibibazo by’ingutu kandi ataribo baba baciye imanza.
Mu rugero rw’ibyamubayeho, yatanze avuga ko hari ubwo yagiye kurangiza urubanza rwaciwe n’urukiko mu mudugudu wa Kamazu, agezeyo umwe mu bakobwa bo mu muryango watsinzwe mu rubanza azana umuhoro ashaka kumutema kubera kutishimira imyanzuro y’urubanza. Mukamwiza ati: “ni uko habaye inzego z’umutekano naho ubundi baba baranyishe cyangwa bakica undiâ€.
Mukamwiza avuga ko hari ubwo bajya bajya ahantu nk’aho nta muntu ushinzwe umutekano ubaherekeje kubera ubuke bwabo ugasanga byabagiraho ingaruka.
Uwitwa Jean Francois vuguziga ni umunyamabanda Nsigwabikorwa w’akagari ka Remera mu murenge wa Nyamabuye, avuga ko hari ubwo bashobora guhohoterwa n’abaturage kuko imanza zabo zaciwe nabi kandi ngo bo nk’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ngo ntibemerewe kuba bahindura ibyo urukiko rwategetse.
Aha avuga ko icyo bakora mu gihe byagaragaye ko mu baburanyi harimo umwe warenganye ngo bamugira inama z’inzira yacamo kugirango urubanza rwe rusubirwemo.
Aba bahesha b’inkiko batari ab’umwuga bakaba basabwa kwitabwaho by’umwihariko ndetse bakanahabwa n’amahugurwa ahagije ku mategeko kuko ntacyo bashobora kwireguza mu gihe bishe amategeko. “ntushobora kwiregura uvuga ko utari uzi itegeko kabone niyo yaryishe utari urizi,â€Mukamwiza.
Aha Umukozi ku karere ushizwe kwegereza ubuyobozi abaturage, Jean Damasce Karamage avuga ko mu gihe cyose aba bayobozi baramutse bagiye kurangiza imanza basabwa kugenda baherekejwe n’ushinzwe umutekano yaba umupolisi cyanwa umulokodifensi (local Defense).
Ibi akaba abivuze nyamara mu gihe hari abavuga ko hari ubwo batabona abashinzwe umutekano bo kubaherekeza, kubera ubuke bwabo.