Musanze- Urubyiruko rurasabwa guteza imbere igihugu ruharanira ubumwe n’ubwiyunge
Ku wa mbere tariki ya 23/01/2012 abagize inzego z’urubyiruko zihagarariye abandi mu karere ka Musanze bahawe amahugurwa ku  guteza imbere igihugu baharanira ubumwe n’ubwiyunge, kwirinda ibiyobyabwenge no kwihangira imirimo. Ayo mahugurwa akaba yarateguwe n’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere kaMusanze
Rucyahana Endrew Mpuhwe umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Musanze avuga ko urwo rubyiruko rukwiye gukura amaboko mu mufuka kugira ngo rwihangire imirimo, Ari nako rurwanya ibiyobyabwenge.
Twizerimana Clement ushinzwe urubyiruko umucona sport mu Karere ka Musanze, avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko azafasha urwo rubyiruko gushimangira ibikorwa byo kubaka umuryango nyarwanda.
Umuyobozi wa komisiyoy’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyahana yabwiye urwo rubyiruko ko inzira nyayo y’ubumwe n’ubwiyunge ari ukugaragaza ibikorwa bibahesha agaciro n’isura nshya, yanababwiye ko kwihesha agaciro biharanirwa.
Bamwe mu bitabiriye ayo mahgurwa bavuga ko gutegura ejo habo hazaza bagendeye ku bitekerezo byubaka by’ababakuriye ari bimwe mu bikwiye kubaranga. Bavuga ko ubumenyi bahakuye buzabafasha guhanga udushya.
Aya mahugurwa yateguwe n’inama y’igihuguy’urubyiruko mu Karere ka Musanze ku nkunga y’umuryango Bishop John and Henriet Ministries.