Akarere ka Rubavu kagomba gushyira ubukerarugendo mu mihigo yako
Ibi ni ibyagarutsweho uyu munsi na Faustin Karasira, ushinzwe ubukerarugendo n’igenamigambi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo (RDB) mu nama nyunguranabitekerezo kuri Kivu Serena Hotel yahuje n’abayobozi b’akarere ka Rubavu, amabanki, amahoteli n’abikorera ku giti cyabo.
Iyi nama y’umunsi umwe yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugirango ubukerarugendo burusheho gutera imbere muri Rubavu no kungurana inama ku gishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo.
Faustin akaba yatanze ikiganiro ashimangira ko ubukerarugendo aribwo pfundo ry’ubukungu bw’igihugu ko kandi u Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibintu 50 umuntu agomba gupfa asuye. Yongeyeho ko ariko u Rwanda rukiri inyuma mu bukerarugendo ugereranyije n’ibihugu duhana imbibi.
Yagize ati “umukerarugendo amara iminsi umunani cyangwa icyenda mu Rwanda gusa, nta kuntu mwakora akamara ibyumweru bibiri?â€
Faustin yakomeje asobanura ko umwihariko wa Rubavu ari uko ifite ibyiza nyaburanga byinshi akaba yasabye abitabiriye inama gushyira ubukerarugendo mu mihigo yabo kuko bunatanga isura nziza ku gihugu cyagize amateka nk’ayacu.
Umushyitsi mukuru muri iyo nama depite Anne Marie Nsabyemungu na we yakomoje ku kwakira abashyitsi uburyo bitakiri umuco w’abanyarwanda kandi warahozeho. Ati “umuntu yakiriye neza umugana yagaruka akagarukana n’abandi.â€
Anne Marie akaba yaboneyeho gusaba RDB kubaka umuhanda ugera aho abaturage bimuwe mu ishyamba rya Gishwati batuye kuko hari abifuza kubasura bakabura uko bahagera kubera umuhanda mubi.
Inama nk’iyi izajya iterana buri mwaka kugirango hasuzumwe ibyagezweho n’ibitaragezweho nk’uko Jean Marie Vanney Ruhamanya, ushinzwe koperative n’ishoramari mu karere ka Rubavu yabitangaje. Hakaba hatowe komite izajya ikurikirana ubukerarugendo mu karere ka Rubavu.
Rubavu ni akarere karangwamo ikiyaga cya Kivu, Sebeya, udusozi twagizwe ahantu nyaburanga, ubuvumo n’ibindi. Akaba ari agace kamwe mu twakira ba mukerarugendo benshi mu Rwanda nk’uko imibare yakusanyijwe na RDB yabyerekanye.