Rusizi:Umunsi w’imurikabikorwa ukwiriye kuba umwanya wo kwisuzuma
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rusizi, Kamarampaka Ephrem, arahamagarira abayobozi ndetse n’abandi bagira uruhare mu iterambere ry’ako karere gufata umunsi w’imurikabikorwa nk’umunsi wo kwisuzuma mu byo bakora.
Kamarampaka yabitangarije mu gikorwa cya mbere cyo kumurika ibikorwa bikorerwa mu karere ka Rusizi cyabaye tariki 24/01/2012. Yabasabye gufata iki gikorwa nkumunsi w’ingirakamaro kuko imurikabikorwa rizamo abantu besnhi batanga ibitekerezo byatuma hanozwa servisi.
Kamarampaka yagize ati “Iyo abantu baje bakubwira ibyo bishimira mu kazi ukora bakanakubwira ibyo banenga bitagenda neza. Abo bantu kandi baba banakugira inama z’uko wakora kugira ngo serivisi utanga zigende neza kurushahoâ€.
Umudepite mu nteko ishinga amategeko ukomoka mu karere ka Rusizi, Mporanyi Theobald, yabasabye ko bagira umuco wo guhiga kugira ngo bibafashe kwisuzuma kurushaho.Mporanyi yavuze ati “Kugira ngo abafatanyabikorwa bateze imbere akarere bakwiye kujya nabo biha imihigo; nko muri iri murikabikorwa umufatanyabikorwa akavuga icyo azageza ku karere mu mwaka utaha haba irindi murikabikorwa wa mufatanyabikorwa akavuga ibyo yagezeho mu gushyira mu bikorwa ibyo yiyemejeâ€.
Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rusizi ririmo abafatanyabikorwa bari kumurika ibyo bakora bagera kuri 120. Biteganyijwe ko rigomba kumara iminsi itatu.