Itsinda rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ imihigo ryasuye Rulindo
Kuri uyu wa 09 mutarama 2012 itsinda rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ imihigo yasinywe mu mezi atandatu ashize, ryasuye akarere ka Rulindo, rireba uko ishyirwa mu bikorwa, rinatanga inama aho bikenewe.
Iri tsinda rigizwe n’abantu bakora mu nzego zitandukanye, zirimo iza leta ndetse n’ izigenga, bavuga ko batagenzwa no gutanga amanota, ahubwo ari ugufasha uturere kugira ngo tuzabashe kwesa imihigo twihaye ku kigero cy’ ijana ku ijana.
Higiro Ananias uhagarariye iri tsinda, avuga ko kugeza ubu nta kibazo kinini bari bahura nacyo, gusa ngo buri karere gafite umwihariko wako mu bijyanye no kwesa imihigo bihaye.
Agira ati: “imwe mu ntego zacu, ni ukureba igishya kiri mu karere runaka, tukakizana mu kandi karere mu gihe tubona cyabafasha kwesa imihigo bihayeâ€.
Iri tsinda rigeze mu karere ka Rulindo, rimaze gusura tumwe mu turere tugize intara y’ amajyepfo, turimo, Huye, Gisagara na Nyaruguru.