Nyanza: Imiryango 102 yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko mu murenge wa Nyagisozi
Tariki 26 Mutarama 2012 mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza habereye umuhango wo gusezeranya imiryango 102 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Uwo muhango wayobowe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Mutabaruka Paulin. Mbere yo kubasezeranya yabanje kubasobanurira akamaro ko gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko n’icyo amategeko y’ u Rwanda abivugaho muri rusange.
Yabivuze muri aya magambo: “ ingingo ya 26 y’itegeko nshinga ivuga ko ugushyingirwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe imbere y’ubutegetsi bwa leta ni ko kwemeweâ€.
Abo bashyingiranwe yabibukije ko bafite uburenganzira n’inshingano bingana mu gihe cyo gushyingiranwa, igihe babana n’igihe cyo gutandukana.
Ku birebana n’uburyo bwo gucunga umutungo w’abashakanye yavuze ko bugabanyije mu buryo butatu aribwo: Ivangamutungo rusange, ivangamutungo w’umuhahano n’ivanguramutungo risesuye. Bose uko ari 102 bahitiyemo ivangamutungo rusange.
Mutabaruka Paulin, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa
Nyagisozi yishimiye ko iyo miryango yose yasezeranye ikaba igiye kurushaho kubana mu mahoro bikagabanya amakimbirane yo mu miryango.
Gasimba Sylvain, umwe mu miryango yasezeranye yatangaje ko yishimiye kuba we n’uwo bashakanye nyuma y’imyaka myinshi babana mu buryo butemewe n’amategeko ubu bagiye kugira uburenganzira bungana ku mutungo nk’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi bwabibasobanuriye.
Â