Rulindo: Abayobozi begereye abaturage babafasha kubonera umuti ibibazo byabo
Mu gihe ukwezi kw’imiyoborere myiza gukomeje, ku itariki 6/01/2012 abayobozi ku rwego rw’akarere ka Rulindo basanze abaturage mu mirenge, babatega amatwi, maze bakemura bimwe mu bibazo byabo.
Ibibazo byose byabajijwe n’abaturage byibanze ku masambu, imitungo ndetse n’izungura, bigeraho bikabyara amakimbirane, akunda gukurura ibyaha bitandukanye bihanwa n’ amategeko.
Zimwe mu nama bagiriwe n’ abayobozi barimo umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Niwemwiza Emilienne, ni uko bajya bagaragaza ikibazo hakiri kare mu  rwego rwo gukumira ibyaha.
Abaturage banibukijwe ko ari inshingano zabo kugaragaza ibyaba bikirimo gukorwa, kandi bakikemurira ibibazo bitaragera mu nkiko, kuko batakaza umwanya ndetse n’amafaranga atari make kandi byashoboraga gukemurirwa hasi.
Iyi nteko rusange yari yahuriwemo n’ abaturage baturuka mu mirenge ya Rukozo, Cyungo, Kinihira na Base, aho baganirijwe n’ umushinjacyaha ukorera mu karere ka Rulindo na Gicumbi, abahagarariye ingabo na polisi mu karere n’ abandi.